Yanditswe Jan, 25 2021 08:16 AM | 4,101 Views
Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko hari icyizere cy’uko mu cyumweru gitaha imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 ishobora gutangira kugabanuka kubera ikoreshwa ry’umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’abarwayi b’iki cyorezo.
Kuwa Gatatu tariki 20 z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18 000 z’umuti wa Favipiravir, wifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID19. Gusa nyuma y’iminsi 3 uyu muti ugeze mu Rwanda abagera kuri 19 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo harimo na 7 cyahitanye kuri uyu wa Gatandatu.
Icyakora Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hari icyizere ko guhera muri iki cyumweru gitangiye kuri uyu wa Mbere umubare w’indembe n’uw’abahitanwa na COVID19 ushobora gutangira kugabanyuka bitewe n’ikoreshwa rya Favipiravir mu kubitaho.
Mu zindi ngamba inzego z’ubuzima zizeye ko zizatuma imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 igabanuka, harimo kugeza kwa muganga abanduye batararemba ndetse n’igabanuka ry’imibare y’abandura by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali umaze iminsi 5 ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.
KU rundi ruhande ariko Polisi y’igihugu igaragaza impungenge z’uko hari bamwe mu banyakigali bagenda biguruntege mu iyubahirizwa ry’izi ngamba, nk'uko umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'umutekano muri polisi y’igihugu CP George Rumanzi yabisobanuye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase anenga imyitwarire nk’iyo kuko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abakeneye serivisi z’ingenzi hashingiwe ku masomo yavuye muri Guma mu rugo ya mbere.
Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi ba COVID19 basaga 4 000 ni bo bagikurikiranwa n’abaganga icyakora hafi 95% bakurikiranirwa mu ngo zabo. Inzego z’ubuzima zikaba zivuga ko ubu ibigo byita ku ndembe za COVID19 bifite ubushobozi bwo kwakira izigera kuri 500 kuko n’ibitaro byose byo hirya no hino mu gihugu byasabwe guteganya nibura ibitanda 10 bigenewe izo ndembe.
Divin UWAYO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru