AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Umutoza McKinstry yasezerewe ku mirimo yo gutoza ikipe y'igihugu Amavubi

Yanditswe Aug, 18 2016 12:23 PM | 3,842 Views



Umutoza w’amavubi Jonathan McKinstry yamaze gusezererwa kuri uyu wa kane. Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MINISPOC yemeje aya makuru ku iyirukanwa rya McKinstry, aho ngo iyi ministeri yandikiye Jonathan McKinstry imusaba gutanga ibisobanuro ku gikomeje gutuma Amavubi asubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, dore ko ubu Amavubi yatakaje imyanya 53 mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Ibisobanuro yatanze ngo ntibyanyuze ubuyobozi bw’iyi minister ya Sports n’umuco, MINISPOC.

Kuri ubu iyi kipe y’igihugu Amavubi ikaba igiye kuba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde afatanyije na Eric Nshimiyimana mu gihe hategerejwe kubona undi mutoza.

McKinstry yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize wa 2015, asimbuye umwongereza Stephane Constantine. Yasanze u Rwanda ku mwanya wa 68 ku isi, asezeranya abanyarwanda ko azabageza mu bihugu 50 bya mbere ku isi, none ubu u Rwanda ruri ku mwanya w’i 121 ku isi.





Hakizimana Edmond

Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016


Hakizimana Edmond

Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize