AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Umutoza w'Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique

Yanditswe Jun, 01 2023 19:03 PM | 41,571 Views



Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena, Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bazatonnywamo bazakina na Mozambique mu mukino w'umunsi wa gatanu mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire muri Mutarama umwaka utaha wa 2024.

Ni urutonde rugaragaho amazina mashya arimo Myugariro Noe Uwimana ukina muri Philadelphia Union yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rutahizamu Patrick Mutsinzi ukina muri AL WAHDA yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Danny Ndikumana ukinira Rukinzo FC yo mu gihugu cy' u Burundi. Uru rutonde kandi ntirugaragaraho amwe mu mazina amanyerewe mu Mavubi Kagere Meddie ndetse na Haruna Niyonzima.

Urutonde rw'abakinnyi 28 yahamagaye.

Abanyezamu:

Ntwali Fiarce / As Kigali

Ishimwe Pierre /APR FC

Hakizimana Adolphe / Rayon Sport

Ba myugariro:

Fitina Ombolenga (APR FC)

Serumugo ALLY (Kiyovu Sport)

Noe Uwimana (Philadelphia Union USA)

Emmanuel Imanashimwe ( Far Rabat).

Christian Ishimwe (APR FC)

Ange Mutsinzi (Jerv )

Abdul Rwatubyaye ( Rayon Sport)

Thierry Manzi ( As Kigali)

Faustin  Usengimana (Al Qasim)

Aimable Nsabimana ( Kiyovu SC)

Abakina Hagati:

Djihad Bizimana (KM Dienze)

Steve Rubanguka ( Zimbru chisinau )

Hakim Sahabo ( Lille)

Muhadjir Hakizimana ( Police FC)

Yannick Mukunzi ( Sandviken )

Ruboneka Jean Bosco (APR FC )

Samuel Guelette ( Raal La Louviere)

York Raphael ( GeFle  IF)

Ba rutahizamu:

Savio Dominique Nshuti ( Police FC)

Didier Mugisha (Police FC)

Patrick Mutsinzi ( Al WAHDA)

Abeddy Biramahire ( UD Songo)

Nshuti Innocent ( APR FC)

Danny Ndikumana ( Rukinzo FC).

U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique rukaba ari rwo ruri ku mwanya wa nyuma.

Uyu mukino uteganyijwe tariki 18.06. 2023 kuri Stade ya Huye.

U Rwanda ruheruka gukina Igikombe cya Afurika muri 2004 icyo gihe cyabereye muri Tunisia.


Ivan Shema




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF