Yanditswe Nov, 29 2021 13:54 PM | 74,259 Views
Mu
butumwa Perezida Paul
Kagame yageneye abitabiriye inteko rusange ya 19 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
rishinzwe iterambere ry’inganda-UNIDO, yavuze ko umutungo mwinshi Afurika ifite,
utuma abayituye hari inyungu zitari nke bawuvanamo.
Umukuru w’igihugu yavuze ariko ko igikenewe cyane kurusha ibindi, ari uko ubwo butunzi butangira ingano buvamo ibisubizo bifatika kandi by’ingirakamaro ku baturage ba Afurika.
Perezida Kagame yasobanuye ko mbere ya byose ibi bivuze gushora imari mu bantu no mu bumenyi buteza imbere inganda.
Ubu butumwa abutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo kuzageza tariki ya 3 mu kwezi gutaha, i Vienne muri Autriche hakoraniye inteko rusange ya 19 ya UNIDO, ariryo shami rya LONI ryita ku iterambere ry’inganda.
Ni inteko yitabiriwe mu buryo bubiri kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Hari abagiye ahabera iyi nama, hakaba n’abandi bazayikurikirana ku buryo bw’ikoranabuhanga bw’iya kure.
Iri shami UNIDO ryashinzwe mu Gushyingo 1966, icyicaro gikuru giherereye i Vienne muri Autriche.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru