Yanditswe Jan, 25 2023 12:19 PM | 4,633 Views
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) Kristalina Georgieva uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, yagiranye ibiganiro n'intumwa z'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'i Burasirazuba byibanda ku ihindagurika ry'ikirere n'ubukungu.
Georgieva yabwiye abitabiriye ibi biganiro byari binayobowe na we ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi mu iterambere ry’ababituye.
Umuyobozi wa IMF yasobanuye ko usibye ingaruka za COVID19 n'intambara ya Ukraine n'Uburusiya bikomeje guteza ku isi yose cyane cyane mu rwego rw'ubukungu, isi inahangayikishijwe bikomeye n'ingaruka ziterwa n'ihindagurika ry'ibihe zikomeje kugaragara.
Aha niho uyu muyobozi ahera avuga ko ibihugu by'Isi bikwiye gushyira imbaraga mu ishoramari rigamije gukemura ibibazo by'ihindagurika ry'ibihe.
Yongeyeho ko nanone n'ubwo ibihugu bya Afurika bishyira imbaraga mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, ngo bitabujije ko uyu mugabane uhura n'ingaruka zikomeye z'ihindagurika ry'ibihe (climate change).
Isi ifite intego ko imyuka ihumanya ikirere iri hagati ya 25% na 40% igomba kugabanywa bitarenze umwaka wa 2030, aha niho niho Umuyobozi wa IMF ahera asaba ibihugu bya Afurika y'i Burasirazuba gushyiraho politiki n'ishoramara bisubuza ibibazo by'ihindagurika ry'ibihe kuko IMF yiteguye gutera inkunga iri shoramari.
Ati "Mudufashe kubafasha".
Iki kigega giherutse kwemerera u Rwanda inkunga ya miliyali zisaga 300Frw azakoreshwa mu kuzahura ubukungu binyuze mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 nibwo Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu yakirwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Uzziel Ndagijimana.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru