AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega IMF ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda

Yanditswe Jan, 25 2023 12:19 PM | 4,633 Views



Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) Kristalina Georgieva uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, yagiranye ibiganiro n'intumwa z'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'i Burasirazuba byibanda ku ihindagurika ry'ikirere n'ubukungu. 

Georgieva yabwiye abitabiriye ibi biganiro byari binayobowe na we ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi mu iterambere ry’ababituye.

Umuyobozi wa IMF yasobanuye ko usibye ingaruka za COVID19 n'intambara ya Ukraine n'Uburusiya bikomeje guteza ku isi yose cyane cyane mu rwego rw'ubukungu, isi inahangayikishijwe bikomeye n'ingaruka ziterwa n'ihindagurika ry'ibihe zikomeje kugaragara.

Aha niho uyu muyobozi ahera avuga ko ibihugu by'Isi bikwiye gushyira imbaraga mu ishoramari rigamije gukemura ibibazo by'ihindagurika ry'ibihe.

Yongeyeho ko nanone n'ubwo ibihugu bya Afurika bishyira imbaraga mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, ngo bitabujije ko uyu mugabane uhura n'ingaruka zikomeye z'ihindagurika ry'ibihe (climate change).

Isi ifite intego ko imyuka ihumanya ikirere iri hagati ya 25% na 40% igomba kugabanywa bitarenze umwaka wa 2030, aha niho niho Umuyobozi wa IMF ahera asaba ibihugu bya Afurika y'i Burasirazuba gushyiraho politiki n'ishoramara bisubuza ibibazo by'ihindagurika ry'ibihe kuko IMF yiteguye gutera inkunga iri shoramari. 

Ati "Mudufashe kubafasha".

Iki kigega giherutse kwemerera u Rwanda inkunga ya miliyali zisaga 300Frw azakoreshwa mu kuzahura ubukungu binyuze mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 nibwo Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu yakirwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Uzziel Ndagijimana.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe