Yanditswe Apr, 21 2019 11:09 AM | 5,041 Views
Umuyobozi
w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yitezwe
mu Rwanda mu ruzinduko; kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019.
Kuri twitter ya Qatar News Agency batangaje ko uyu muyobozi yahagurutse i Doha mu gihugu cya Qatar muri iki gitondo aza mu Rwanda.
Byitezwe ko agera ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe kuri iki Cyumweru ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba.
Qatar News Agency ivuga ko muri uru
ruzinduko Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani azagirana ibiganiro n'abayobozi
banyuranye ku mibanire y'ibihugu byombi ndetse hagasinywa n'amasezerano
anyuranye agamije kongera inyungu mu mikoranire no guteza imbere ibihugu byombi.
Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yaherukaga kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.
Icyo gihe baganiriye ku bijyanye no kwagura imikoranire ku ishoramari ry’ibihugu byombi.
Iki gitangazamakuru kinavuga ko nyuma yo gusura u Rwanda Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani azahita anasura Nigeria.
Inkuru ya Richard Irakoze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru