AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Umuyobozi wa Gendarmerie muri Centrafrique yasuye Polisi y'u Rwanda

Yanditswe Nov, 03 2021 14:50 PM | 59,768 Views



Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie yo muri Centrafrique, Landry Ulrich Depot yasuye Polisi y'u Rwanda yakirwa n'umuyobozi mukuru wa polisi y'u Rwanda CG Dan Munyuza, avuga ko uruzinduko rwo mu Rwanda ruzatanga umusaruro ufatika ku mikoranire mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko ibi abishingira ku mibanire myiza y'ibihugu byombi iriho kandi ifasha abaturage. 

Yatangaje kandi ko imikorere myiza y'ingabo z'u Rwanda na Polisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique no mu bindi bihugu bigaragaza intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera mu kubaka inzego zishoboye.

Umuyobozi mukuru wa polisi y'u Rwanda, CG Dan Munyuza avuga ko ubufatanye bushoboka hagati ya polisi y'u Rwanda na Gendarmerie yo muri Repubulika ya Centrafrique cyane mu bijyanye no guhanahana ubumemyi bw'abakora muri izi nzego zombi.

U Rwanda rufite imikorere myiza na Centrafrique cyane mu bijyanye n'umutekano, aho kuva muri 2014 u Rwanda rumaze kuhereza abapolisi barwo 2699 muri Centrafrique barimo abagabo 2350 n'abagore 349, bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura