Yanditswe Nov, 09 2021 19:33 PM | 69,803 Views
Kuri uyu wa Kabiri, abasora bo
mu ntara y’Iburasirazuba bashimiwe umusoro batanze, kuko
intego y’amafaranga bari bahawe kwinjiza bayigezeho baranayirenza.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro, gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 Intara y'Iburasirazuba yakusanyije imisoro y'imbere mu gihugu ingana na miliyari 35.74 mu gihe intego yari yahawe yanganaga na milliyari 33.7.
Ibi byatumye iyi Ntara yesa umuhigo ku gipimo kingana na 106% bivuze ko yarengejeho milliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Iki kigo niho cyahereye gishimira abasora bo muri iyi Ntara, ku buryo bitabira kwishyura imisoro.
Kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abasora, uyu mwaka harazirikanwa Insanganyamatsiko igira iti.“Dufatanye kuzahura Ubukungu”.
Umuyobozi Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yijeje abasora
inkunga yose by'umwihariko kubahugura ku bijyanye n’imikoreshereze ya EBM nk'uko
bamwe mu bacuruzi babyifuza.
Bamwe mu bacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba bahize abandi mu kwishyura imisoro neza, banabihembewe bemeza ko gahunda yo gusora neza ikomeje kuri bo, bakanahishura n’ibanga bakoresheje mu gusora neza ubushize n'ubwo hari n’icyorezo cya Coronavirus cyabangamiye cyane ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu gukomeza gutanga imisoro ifatwa nk’inkingi ikomeye mu kubaka igihugu, muri uyu mwaka Intara y'Iburasirazuba irasabwa kwinjiza miliyari 39.1 nk'imisoro y'imbere mu gihugu.
Mu kwizihiza umunsi w'abasora mu Ntara y'Iburasirazuba kandi, Komiseri mukuru wa RRA n'abandi bayobozi basuye uruganda rw’amata, Savannah Dairy n’uruganda rw’umuceri Nyagatare Rice Mill, mu rwego rwo kuzishimira nk'izitwaye neza mu kwishyura imisoro.
Munyaneza Geofrey
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru