AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Umwaka ushize Intara y'Iburasirazuba yakusanyije imisoro ingana na Miliyari 35.74 Frw

Yanditswe Nov, 09 2021 19:33 PM | 69,803 Views



Kuri uyu wa Kabiri, abasora bo mu ntara y’Iburasirazuba bashimiwe umusoro batanze, kuko intego y’amafaranga bari bahawe kwinjiza bayigezeho baranayirenza.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro, gitangaza  ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 Intara y'Iburasirazuba yakusanyije imisoro y'imbere mu gihugu ingana na miliyari 35.74 mu gihe intego yari yahawe yanganaga na milliyari 33.7.

Ibi byatumye iyi Ntara yesa umuhigo ku gipimo kingana na 106% bivuze ko yarengejeho milliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda. 

Iki kigo niho cyahereye gishimira abasora bo muri iyi Ntara, ku buryo bitabira kwishyura imisoro. 

Kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abasora, uyu mwaka harazirikanwa Insanganyamatsiko igira iti.“Dufatanye kuzahura Ubukungu”.

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yijeje abasora inkunga yose by'umwihariko kubahugura ku bijyanye n’imikoreshereze ya EBM nk'uko bamwe mu bacuruzi babyifuza.

Bamwe mu bacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba bahize abandi mu kwishyura imisoro neza, banabihembewe bemeza ko gahunda yo gusora neza ikomeje kuri bo, bakanahishura n’ibanga bakoresheje mu gusora neza ubushize n'ubwo hari n’icyorezo cya Coronavirus cyabangamiye cyane ibikorwa by’ubucuruzi. 

Mu gukomeza gutanga imisoro ifatwa nk’inkingi ikomeye mu kubaka igihugu, muri uyu mwaka Intara y'Iburasirazuba irasabwa kwinjiza miliyari 39.1 nk'imisoro y'imbere mu gihugu.

Mu kwizihiza umunsi w'abasora mu Ntara y'Iburasirazuba kandi, Komiseri mukuru wa RRA n'abandi bayobozi basuye uruganda rw’amata, Savannah Dairy n’uruganda rw’umuceri Nyagatare Rice Mill, mu rwego rwo kuzishimira nk'izitwaye neza mu kwishyura imisoro. 


Munyaneza Geofrey




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira