Yanditswe Oct, 22 2021 20:57 PM | 79,519 Views
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu i Kigali hamuritswe igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa Les angoisses d'Adelaide, muri iki gitabo umwanditsi Rurangwa Arthemon agaragaza umukobwa yise Adelaide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kwicirwa umuryango we wose no gufatwa ku ngufu n'uwamwiciye ababyeyi.
Abamurikiwe iki gitabo bavuga ko kizafasha gukomeza kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatautsi.
Nubwo Adelaide uvugwa aha tabayeho, umwanditsi avuga ko hari inyigisho yifuzaga
gutanga.
Abamurikiwe iki gitabo bashimye
ubutwari umwanditsi Rurangwa yagize bwo kugaragaza amateka ababaje ya jenoside
yakorewe abatutsi, kuko hari benshi batarabasha kuyavuga kandi bifite akamaro
ndetse no kubayirokotse.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda
n'inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana ashishikariza abanyarwanda
kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera akamaro bifite mu
buzima bw'igihugu
Iki gitabo cy'impapuro gisaga 400
ubu kiraboneka mu masomero mu mujyi wa Kigali, abanyarwanda bakaba
bashishikarizwa kugisoma kugira ngo barusheho kumenya amateka nyayo ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Jean Damascene Manishimwe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru