AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umwe mu miti ivura malariya watangiye gucika intege-Ubushakashatsi

Yanditswe Aug, 10 2020 10:58 AM | 50,638 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyiratangaza ko nubwo ubushakashatsi buherutse gukorwa ku ndwara ya Malaria bwagaragaje ko hari umwe mu miti ivura Malaria byagaragaye ko watangiye gucika intege mu kuyivura;  ariko ko mu by'ukuri iyo miti ya Kowariteme[Coartem],  igifite ubushobozi bwo kuvura neza iyo ndwara ku gipimo cya 195% iyo ifashwe neza uko bikwiriye nk'uko biteganywa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima .

Ubusanzwe, umuti uvura Maralia wa Artimetiere Lumefantrine [artemether/lumefantrine] haba harimo ubwoko bw'imiti ibiri mu kinini kimwe ukaba  umenyerewe ku izina rya Kowariteme [Coartem], ni ho agace kamwe muri uwo muti byagaragaye ko udukoko dutera malaria, mu buryo karemano twatangiye kugaragaza ubudahangarwa, kwihinduranya no kwiyoberanya ibyo bita mutation kuri uwo muti.

Indi mpamvu iza ku isonga, ni ugufata nabi imiti kw'abarwayi bitajyanye n'uburyo baba bayisobanuriwe n'abaganga.

Hari bamwe mu baturage  ndetse n'abajyanama b'ubuzima bemeza ko kuri bo Kowariteme babona ivura neza mu gihe abandi bagaragaza ko hari igihe itagira icyo ibamarira iyo barwaye Malaria.

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Muhima Dr Nkubito Pascal avuga ko kuri ubu indwara ya malaria bakomeza kuyivurisha imiti isanzwe iyivura harimo na kowariteme, ariko akagaragaza ko abo itavura akenshi biba biterwa no kuyifata nabi badakurikije uko babibwirwa n'abaganga.

Yagize ati ''Kuko niba umurwayi aje kwivuza malaria akaba afite ibimenyetso twanayipima tugasanga ayifite koko agafata imiti ariko ntayirangize yose cyane cyane nka ziriya Coartem bafata iminsi 3, noneho kuyifata ku munsi 1 n'uwa 2 akumva yorohewe akaba yayisiga,icyo gihe rero iyo yongeye agafatwa rimwe na rimwe abyita ko iyo miti itamuvura kuberako yayifashe nabi.''

Mu Rwanda Kowariteme ni umuti wifashishwa mu kuvura malaria ku gipimo cya 99%.

RBC ivuga ko iri gukomeza gukurikiranira hafi icyo cyibazo cyo kwihinduranya k'udukoko dutera malaria, gukorana n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo harebwe uburyo icyo kibazo kitafata indi ntera haba mu Rwanda no mu bindi bihugu, yewe no gukurikira uburyo imiti itangwa kugirango itangwe neza.

Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya malaria mu Rwanda Dr Aimable Mbituyumuremyi anakomeza gusaba abaturage kwirinda malaria no gufata imiti yayo uko bikwiye mu gihe baaba bayirwaye.

Ati ''Icyagaragaye ni uko umwe mu miti ikoreshwa tuwumenyereye ku izina rya Kowariteme ariko uba urimo imiti 2 umwe muri yo watangiye watangiye kugaragara ko ucika intege kubera ko udukoko dutera malaria twite ''Plasmodium''twatangiye kugira ubudahangarwa kuri uwo muti ariko umuti uracyakora, uracyavura neza nubwo hatangiye kugaragara ibimenyetso by'uko utangiye gucika intege. Icya mbere cyo ni ugukangurira abantu gufata neza imiti kuko iracyafite ubushozi bwo kuvura, ariko kandi turakomeza gukurikirana umunsi ku wundi kugirango tumenye neza igihe wa muti wacitse intege byo kutavura abawuhawe ngo tubashe kuwuhindura hakiri kare. Ubwo rero ntibagire impungenge, umuti uracyavura bawufate nk'uko bisanzwe..''

RBC ivuga ko kugeza ubu indwara ya Malaria ikiri ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda hakurikijwe imibare y'abandura malaria ku mwaka kandi ikaba iri mu turere twose; no kuba yibasira ibyiciro byose by'abaturage yaba abakuru n'abato.

Zimwe mu ngamba zihari mu kurwanya Malaria usibye ubugenzuzi ku miti; ni uko hamaze gutangwa inzitiramubu zirenga milioni 5 na 200 uyu mwaka ariko uzarangira hatanzwe hafi miliyoni 7 na 500. Harimo kandi no gutera imiti imbere mu nzu, ahibandwa ku turere tw'iburasirazuba n'amajyepfo, hakaba uyu mwaka abantu barwara malariya baragabanutseho miliyoni 1.5 ugereranije n'umwaka ushize. Umwaka ushize kandi abantu bangana na 58% bavuwe malaria n'abajyanama b'ubuzima mu ngo, ibintu byagabanyije umubare w'abicwa na malaria ndetse n'abarwara malaria y'igikatu.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage