Yanditswe Mar, 11 2019 14:17 PM | 4,676 Views
Umwiherero wa 16 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri ku munsi wawo wa kane; kuri uyu munsi abayobozi baganiriye kuri service z’ubuzima ndetse n’uburezi.
Izi ni zimwe mu ngingo zari ziteganijwe mu bizaganirwaho muri uyu mwiherero;abayobozi baganiriye kuri zimwe mu mbogamizi zibuza izi nzego kugera ku rwego u Rwanda rwifuza.
Mu burezi mu burezi kuva mu 2001 kugera mu 2011 umubare w’abana bajya kwiga mu mashuri abanza wazamutseho 34%; hashyizweho kandi gahunda z’amashuri y’isumbuye nk’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Mu 2015 22% by’abana bagiye mu mashuri abanza barasibiye; 23% by’abantu bari hagati y’imyaka 13 na 18 mu Rwanda nibo bajya mu mashuri yisumbuye bonyine.
Izi zose ni ingingo aba bayobozi bazaganiraho ugira ngo bafate ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Uyu mwiherero wibanze cyane kuri gahunda zo kugeza igihugu ku cyerekezo 2050. Ni umwiherero ubaye nyuma y’umwaka umwe hatangijwe gahunda yo kwihutisha interambere ya NST1.
Bakomeje kuganiraa ku nzego babona zishobora kugira uruhare mu kwihutisha iyi gahunda.
Uyu mwiherero kandi wibanze kuri gahunda zo gusohora baturage mu bukene no kububakira ubushobozi, ubuzima, uburezi, kuzamura ubuhinzi, ibyoherezwa mu mahanga, n’izindi ngingo.
Mu nsanganyamatsiko aba bayobozi baganiriye harimo iyo kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye rwubaka iterambere no kureba uburyo igihugu cyakomeza muri iyo nzira; by’umwihariko bakomeje kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwareka gukomeza gutumiza mu mahanga ibyo rushobora kwikorera.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru