Yanditswe Feb, 26 2018 17:24 PM | 7,520 Views
Atangiza umwiherero wa
15 w'abayobozi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abawukoraniyemo ko
ikemenyane no guhishirana bitera bwaki no kugwingira mu nzego za Leta.
Kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2018, mu
ishuri rya gisirikare rya Gabiro mu Burasirazuba bw'u Rwanda harabera
umwiheroro wa 15 w'abayobozi bagera kuri 300 mu Rwanda.
Atangiza imirimo y'uyu mwiherero, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ukwiye kuba umuco wo guhindura ibikwiye guhinduka .Yifashishije urugero rw'ingabo, umukuru w'igihugu yavuze ko abayobozi badashobora kugira icyo bageraho mu gihe badakorera hamwe.
Ku bijyanye n'imikorere n'imikoranire Perezida Kagame yashimangiye ko umwiherero utuma abayobozi barushaho gusangira icyerekezo cy'igihugu. Yageze aho abaza niba bayobozi baramutse bishyiriyeho abo bakorana, niba bakora koko. Ibi yabikomojeho nyuma yo kugaragaza ko hari bamwe mu bayobozi usanga binubira bagenzi babo bashyizwe mu myanya ndetse yemwe ngo bakagaragaza ko batifuza gukorana nabo.
Ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'umwanda cyatumye Perezida
wa Repubulika ava aho yavugiraga ijambo maze agenda anyura mu bateraniye mu
mwiherero ababaza uko cyakemuka n'impamvu nyuma y'imyaka myinshi gifatiwe
ingamba gikomeza kikagararaga. Uko byagenda kose ariko Perezida Kagame avuga ko
abadakora ibikwiye mu guhangana n'iki kibazo bikwiye kubagira ho ingaruka kuko ngo ikimenyane no guhishirana nabyo ubwabyo bitera icyo yise bwaki no kugwingira
mu nzego za Leta.
Perezida Kageme wafatiye kuri raporo mpuzamahanga zigaragaza u Rwanda ku mwanya wa 9 ku isi mu kwimakaza umutekano no ku mwanya wa 3 muri Afrika mu kurwanya ruswa yavuze ko kugaragaza ibitagenda neza bitavuze ko nta gikorwa ahubwo ko ngo bigamije kwerekeana ko hari ibyakorwa kurushaho.
Umwiherero wa 15 niwo wa mbere muri manda ya 2017-2024. Ubaye mu gihe u Rwanda rumaze gutangiza gahunda yo kwihutisha iterambere ,mu gihe kandi hasigaye imyaka itagera kuri 3 ngo icyerekezo 2020 kigera ku musozo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru