Yanditswe Nov, 12 2022 18:00 PM | 134,229 Views
Madamu wa
Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko amahitamo y’Abanyarwanda ari yo
yatumye mu myaka 28 bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda, batirengagije
ko inzira ikiri ndende.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, mu Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri.
Abagize Unity Club bavuga ko iri huriro rya 15 ari intago y’ikivi gishya mu cyerekezo cyo gukomeza kuba urumuri rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko abagize Unity Club Intwararumuri bagize amahirwe yo kugira aho bahera kuko Leta y’ubumwe yari imaze kunoza umurongo Igihugu kigenderaho ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Amahitamo yacu ni yo yatumye mu myaka 28 dushobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere igihugu cyacu tutirengagije ko inzira ikiri ndende. Aya mahitamo yacu yanaryoheje politiki abantu bari bamaze kwanduza no gutakariza icyizere. Byaratworoheye nka Unity Club Intwararumuri gutanga umusanzu wacu kandi turakomeje. Unity club yabaye kandi izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’imena mu kubaka u Rwanda
Ihuriro ry'uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko iyi nsanganyamatsiko ifite igisobanuro kinini.
Yabisobanuye agira ati “Itwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kubaka ubunyarwanda nk’indangamuntu, atari ubwenegihugu gusa, muri ibi bihe tugezemo, isi kuba imwe, ubudasa n’ umwihariko bya buri gihugu uba ukenewe ko ba nyirawo bawuhindura, bawurinda kugira ngo udatakara. Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n’umuco wacu ugakura ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu. Aho ni ho Ndi Umunyarwanda igomba kuduha umwihariko, ikadufasha kubaka umuntu w’imbere ufite imico n’imikorere bimugaragaza nk’Umunyarwanda nkuko umuco dusangiye uturanga. Nagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene kanyarwanda.”
Mu kiganiro cyagaragazaga ishusho y’aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze n’icyerekezo mu rugendo rw’ ubumwe n’ubudaheranwa by’ Abanyarwanda, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ari uguhozaho.
Ati “Dufatanyije, turasabwa kwiyakira, no kwakirana, tukareka gukomeza gutsikamirwa n’amateka. Tugakomeza icyerekezo kimwe cy’ubumwe, twemye kandi tubohotse koko, iyi nzira ni yo izadufasha no kwigira.”
Ku bijyanye n'imico n’imyifatire y’inzaduka bibangamiye igitekerezo ngenga cyo kubaho kw’Abanyarwanda, abitabiriye iri huriro bavuze ko iyo myitwarire iramutse idakumiriwe, ikwirakwira ryayo ryabangamira urugendo rw’ubumwe n’ubudaherwanwa Abanyarwanda bifuza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Mu bantu bagera ku bihumbi 13 bari mu bigo ngororamuco baba barafatiwe muri iyo mico y’inzaduka, kurenga ku muco bituma batubahiriza amategeko bagakora ibyaha. Ikindi ni ugutagatifuza ingeso mbi no kwigana ibibi ubyita ubusirimu. Hari nk’ubusinzi bugaragara, gukoresha ibiyobyabwenge, imyambarire imwe n’imwe idakwiye, kutumvira, kunanirana n’ ibindi.”
Na ho Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ku ngeso yo kwigereranya igaragara muri bamwe mu bayobozi.
Ati “Hari igihe wisanga ukora akazi kamwe n’abandi ariko mudafite ubushobozi bungana, HE aguha umwanya arebeye ku bushobozi bwawe, akavuga ko hari icyo wamarira igihugu, ugasanga ugiye kwigereranya n’ umuntu umaze imyaka 20 akora cyangwa ufite etage yakuye mu butunzi bw’umuryango avukamo kandi wowe ubwo bushobozi utabufite. Iyo wumvise ko abana be biga muri USA, wenda baba kwa nyirasenge, nawe uhita ukodesha appartement ukaboherezayo. Iyo bitangiye kukunanira ukoresha icyubahiro cy’umuyobozi banki ikaba yaguha amafaranga. Iyo utangiye gukoresha amafaranga utarinjiza, wisanga mu isayo y’imyenda ibyo bikakujyana mu migirire n’ibyaha.”
Ibiganiro byo muri iri huriro byitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b'igihango, urubyiruko n'abandi bayobozi. Byanakurikiwe n’Abanyarwanda bari mu bihugu birenga 26 hirya no hino ku isi.
Carine UMUTONI
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru