Yanditswe Dec, 08 2022 20:24 PM | 107,664 Views
Ababyeyi b'Intwaza batuye mu rugo rw'Impinganzima ya Huye, baravuga ko kuba basurwa n'abantu banyuranye, bituma badaheranwa n'amateka banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari ibyishimo ubwo abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa kane bifatanyaga nabo gusangira Noheli n'umwaka mushya.
Abakecuru n'abasaza b'Intwaza, batuye mu rugo Impinganzima ya Huye, barasabana mu mbyino n'abashyitsi babasuye baturutse mu muryango Unity Club Intwararumuri. Baje gusangira nabo, Noheli n'umwaka mushya muhire, babazaniye impano z’ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo imyambaro n'ibiryamirwa.
Muhundwangeyo Esperance, umukukecuru utuye mu rugo Impinganzima ya Huye, nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize iheruheru, gusurwa n’abantu b’ingeri zinyuranye ngo byongera kumuha ibyishimo.
Aba babyeyi bagaragaza gushima abantu bose babazirikana, ariko ku isonga bagashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu .
Mu mpera za buri mwaka Unity Club Intwararumuri isura ababyeyi b'Intwaza batuye mu ngo z'Impinganzima. Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri yavuze ko izi ngo zerekana ko na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubuzima bwakomeje.
Urugo rw'impinganzima rwa Huye rutuyemo ababyeyi 99 barimo abasaza 7 n'abakecuru 92. Nyuma y'akarere ka Huye, ibi bikorwa bizakomereza no mu zindi ngo z'Impinganzima ziri mu turere twa Nyanza, Bugesera na Rusizi.
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe mu 1996 ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
KALISA Evariste
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru