Yanditswe Jul, 01 2020 12:56 PM | 128,695 Views
Hari Abanyarwanda barimo gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga
ryakwifashishwa mu kugabanya imyotsi yanduza ikirere nibura ku gipimo cya 38%.
Baremeza ko mu kwezi kwa 9 buzaba bwarangiye kandi ngo babwitezeho umusaruro.
Mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, IPRC Kigali, ni ho abashakashatsi b'Abanyarwanda bafatanyije n’abahanga mu bukanishi n’abo mu ikoranabuhanga b’ikigo Beno Holdings, na cyo cyo mu Rwanda, batangije ikoranabuhanga rya Up-Power ryafasha mu kugabanya imyotsi imodoka zisohora ikangiza ikirere.
Muri Nzeri uyu mwaka biteganyijwe ko ari bwo ubu bushakashatsi buzaba burangiye.
Ubusanzwe imodoka ni zo zipimwa na polisi iyo zikorerwa ubugenzuzi ngo harebwe niba nta myotsi yangiza ikirere zisohora, ibimenyerewe nka control technique.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kubahiriza amategeko n'ubugenzuzi bw'ibidukikije mu kigo REMA Remy Norbet Duhuze, avuga ko kuri ibi hiyongereyeho gutekereza ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, no gushyigikira ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’iki kibazo.
REMA ivuga ko nko mu gihe ibinyabiziga bitagendaga kubera guma mu rugo, ihumana ry'ikirere ryagabanutse ku kigero cya 24% mu mugi wa Kigali gusa, ahandi mu ntara bigera kuri 30% no kuzamura.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru