Yanditswe Jan, 08 2018 17:41 PM | 4,304 Views
Ubushinjacyaha bw' u
Rwanda buratangaza ko bwishimira ko ubusabe bw' u Rwanda bwo kohereza Wenceslas
Twagirayezu ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishirizwa mu
Rwanda bwaba buri mu nzira yo kubahirizwa n’igihugu cya Denmark.Ni mugihe
urukiko rwo muri Denmark mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen, uyu
munsi rwatangiye kwiga ku ihoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu.
Umuvugizi w' Ubushinjacyaha avuga ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo koherezwa mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas mu mwaka w’2015 kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Mu magambo ye yagize ati, ''Ibyaha akekwaho ni ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi muri za Rubavu, za Rwerere, za Busasamana n' ahandi niho yasize abikoreye. Birimo kwica , kujya ku mabariyeri, kujya mu bitero n' ibindi. Nibyo tumukekaho ni nayo mpamvu twanamusabye.''
Twagirayezu yahoze ari umwarimu muri segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu. Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu wahoze ari umurenge wa Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera buryo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.
Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buherutse gutangaza ko umwaka ushize wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru