AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Urubanza ku iyoherezwa mu Rwanda rya twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe Jan, 08 2018 17:41 PM | 4,304 Views



Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buratangaza ko bwishimira ko ubusabe bw' u Rwanda bwo kohereza Wenceslas Twagirayezu ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishirizwa mu Rwanda bwaba buri mu nzira yo kubahirizwa n’igihugu cya Denmark.Ni mugihe urukiko rwo muri Denmark mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen, uyu munsi rwatangiye kwiga ku ihoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu.

Umuvugizi w' Ubushinjacyaha avuga ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo koherezwa mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas mu mwaka w’2015 kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Mu magambo ye yagize ati, ''Ibyaha  akekwaho ni ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi muri za Rubavu, za Rwerere, za Busasamana n' ahandi niho yasize abikoreye. Birimo kwica , kujya ku mabariyeri, kujya mu bitero n' ibindi. Nibyo tumukekaho ni nayo mpamvu twanamusabye.''

Twagirayezu yahoze ari umwarimu muri segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu.

Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu wahoze ari umurenge wa Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera buryo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buherutse  gutangaza ko umwaka ushize wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama