AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Urubyiruko 209 rwahawe akazi ko gutanga ifumbire n’imiti ya kawa ntiruhembwe ruratakambira Leta

Yanditswe Mar, 13 2020 08:19 AM | 15,100 Views



Hari urubyiruko 209 rutakambira inzego zitandukanye kurwishyuriza amafaranga asaga miliyoni 12 rwakoreye mu gikorwa gutanga ifumbire n'imiti yica udukoko ku bahinzi ba kawa. Ubu hashize umwaka urenga bategereje ayo mafaranga.

Hagati y'ukwezi kwa 10 muri 2018 n'ukwezi kwa mbere kwa 2019, nibwo abasore n'inkumi 209 bahawe akazi k'amezi 2 n'igice ko gatanga ifumbire n'imiti yica udukoko twangiza ibihingwa, ku bahinzi ba kawa hirya no hino mu gihugu.

Cyakora kugeza magingo aya, ntibarishyurwa amafaranga yose bakoreye, ibintu bamwe muri bo bemeza ko byakomye mu nkokora iterambere n'imibereho yabo.

Amasezerano bagiranye n'umukoresha wabo, Ihuriro nyarwanda ry'urubyiruko rukora mu bijyanye n'ubuhinzi RYAF, avuga ko buri wese yagombaga kuzajya ahembwa amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi 81 buri kwezi.

Nyuma y'umwaka n'amezi hafi 3 basoje akazi bahawe, nta n'umwe urabona amafaranga ye yose y'amezi abiri n'igice bakoze. Bose bishyuwe ukwezi kumwe, noneho abandi 169 bo bishyurwa n'ay'ukwezi kwa 2, bakaba bagitegereje guhembwa igice cy'ukwezi mu gihe bagenzi babo 40 bategereje ay'ukwezi n'igice.

RYAF, itungwa agatoki n'uru rubyiruko rivuga ko nta mikoro rifite yo kwishyura kuko ngo na ryo hari igice cy'amafaranga ritarishyurwa n'Inkeragutabara (Reserve Force yahaye RYAF ako kazi).

Umuyobozi wa RYAF Hategekimana Jean Baptiste, avuga ko mu mpamvu zatumye Reserve Force itinda kwishyura RYAF harimo igihombo cya toni 45 z'ifumbire raporo zinjijwe muri mudasobwa zerekanaga ko itagejejwe ku bahinzi, ariko ngo nyuma y'igenzura ryakozwe muri raporo z'uturere 6 twa mbere hasigaye icyuho cya toni 25 ngo kandi nazo ngo ibura ryazo rishobora kuba rishingiye ku makosa yakozwe mu gukora raporo.

Hagati aho ariko Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, bwo bwemereye RBA ko Reserve Force yamaze kwishyurwa amafaranga yose y'iryo soko ryo kugeza ifumbire n'imiti yica udukoko twangiza ibihingwa ku bahinzi ba kawa bo hirya no hino mu gihugu.

Twagerageje kumva icyo ubuyobozi bwa Reserve Force buvuga kuri iki kibazo, ariko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntacyo bwari bwakadutangarije.

Gusa umukozi ushinzwe igihingwa cya Kawa muri NAEB Alexis Nkurinziza, avuga ko NAEB igiye kwegera Reserve Force hagashakwa uburyo urwo rubyiruko rwakwishyurwa.

Umwenda utarishyurwa urubyiruko 209 rwakoze imirimo yo kugeza ifumbire n'imiti y'udukoko ku bahinzi ba kawa hose mu gihugu ubarirwa muri miliyoni 12, mu gihe umwenda Reserve Force itarishyura RYAF ubarirwa muri miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda.

KANDA MUNSI UREBE INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO

Inkuru irambuye mu mashusho

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama