Yanditswe Apr, 17 2022 12:10 PM | 25,090 Views
Urubyiruko rusaga ijana rukoresha imbuga nkoranyambaga rwasuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, rwasabwe gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho ndetse bakarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside, mu rwego rwo kumenya biruseho no gusobanukirwa urugendo rwa RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu, rwavuze ko rwahungukiye byinshi.
Claude Ishimwe yagize ati "Ubutumwa bw’ingenzi twakuyemo hano n’uko ababohoye u Rwanda abenshi bari urubyiruko, baritanze nubwo hari imbogamizi nyinshi zirimo n’ubushobozi, natwe ntabwo tugomba kugira urwitwazo rwo kudatanga umusanzu ku gihugu cyacu, nk’uko abayobozi bacu bakunda kubitubwira igihugu cyarafashwe ndetse bakoze ibishoboka byose kugira ngo kigire umurongo ariko hari abantu baba bashaka kugisubiza inyuma cyane cyane bari hanze bifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo bayobye urubyiruko, nkatwe nk’urubyiruko tugomba kuzifashisha duhakanya, tubereka ukuri kugira ngo batagira abo bayobya."
Havugimana Uwera Francine umwe mu babyeyi baherekeje uru rubyiruko, avuga ko ari iby'agaciro kubona urubyiruko rugira ishyaka ryo kumenya amateka y’igihugu cyabo ndetse agashishikariza n’urundi rubyiruko kwihatira kumenya amateka, kuko ari byo bizabafasha guhangana n’ibyo bahurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’Umuryango Transparency International, ishami ry’ u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee we yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu cyabo, gusigasira ibimaze kugerwaho no kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.
"Ndashaka kubasaba ngo mubigire igihango ko u Rwanda rutazasubira aho, abo mu gihe cyacu bakoze ibyashobokaga ariko noneho umupira tuwushyize mu kibuga cyanyu, nimuwutere nimutsindwa birabareba, muzaba ari mwe mwinaniwe, nimuharanire gusigasira igihugu, murwane kuri uru Rwanda murwime umwanzi, tugoma kwima umwanzi igihugu cyacu, tukabyanga kandi tukabigira intego."
Urubyiruko rusaga 100 rwasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside, rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana genocide yakorewe abatutsi.
Ntete Olive
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
36 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru