Yanditswe Jan, 31 2021 08:44 AM | 12,041 Views
Mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’intwali z'igihugu ku itariki ya mbere Gashyantare, inararibonye mu mateka n'umuco zihamya ko ubutwari ari umuco nyarwanda kandi ko hari ibikorwa n'abakiri bato bakora bikaganisha ku butwari bwabo.
Gahene Gaspard ni umukambwe w’imyaka 86, atuye mu murenge wa kimironko mu mujyi wa Kigali. Yabwiye RBA ko ubutwari ari umuco usanzwe mu banyarwanda. Abisobanura ashingiye ku mateka.
Ati "Intwari rero yabonekaga ahantu abantu bateraniye, bakavuga ko kanaka ari intwari kubera ingeso nziza bamubonana, agahanura abandi umurimo bamushinze akawukora neza, mbese ni umuntu ugaragaraho icyiza gusa, wajya ku rugamba yaba yaratwaye impamba ntacure abandi, yabona ukomeretse akamugarukira we yiretse kuko kujya guheka ukomeretse nawe washoboraga kuhagwa."
Muri iyi myaka, Gahene Gaspard avuga ko urubyiruko rwakagombye kurangwa n'ibikorwa by’ubutwari mu buzima busanzwe. Avuga ko kubaha inshingano ku bazihawe ari kimwe mu by'ingenzi.
Bamwe mu bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa kandi bakiriho, harimo Godeliva Mukasarasi washinze umuryango SEVOTA wita ku mfubyi n'abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ibikorwa byawo bimaze kugirira akamaro abarenga ibihumbi 70.
Yemeza ko ibikorwa biganisha ku butwari bishoboka ubu, gusa ngo hari ibisabwa.
Yagize ati "Ubutwari busaba kuba inyangamugayo, busaba kwitanga, bisaba gutekereza ibirenze ibyawe ku giti cyawe ahubwo ugatekereza ibireba rubanda, ubutwari busaba ubupfura hanyuma nk'urubyiruko bisaba kunga ubumwe, guhuza ubwo bumenyi mufite butandukanye uko guhuza ubwo bumenyi byabaviramo gahunda nziza ahariho hose hanyuma inzego z'ubuyobozi zikabunganira hanyuma buri wese akitanga, igikorwa burya kiba kinini kubera ko abantu bakoze."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Nkusi Deo avuga ko mu gihe hizihizwa ubutwari, ari igihe cyiza cyo kuba abakiriho cyane cyane abakiri bato barangwa n'ibikorwa by'ubutwari bahereye ku mateka.
Yagize ati "Nibaza rero ko n’urubyiruko rwacu nirufata amasomo bakamenya ibibi twanyuzemo bakamenya icyabiteye bakakirinda, bakamenya igiteza imbere igihugu bakagikora bafatanyije, reka ubundi tunarebe kuri za ndangagaciro zacu turavuga ngo ubumwe bagashyirahamwe, turavuga ngo ubupfura bivuze kugira ingeso nziza imyitwarire myiza no kubana neza, hanyuma tukavuga umurimo unoze bagakora umurimo unoze urimo ubumenyi urimo ubumwe kandi bareba imbere, noneho bagakunda igihugu bya bindi byose bakabikora igihugu cyabo bizatuma bareba kure."
Kuri iyi nshuro umunsi w’intwari ugiye kwizihizwa mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid 19. Kuri ubu mu Rwanda hari ibyiciro 3 by’intwari harimo, Imanzi, Imena n'Ingenzi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro Kacu’.
Fiston Félix HABINEZA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru