Yanditswe May, 29 2022 11:07 AM | 89,103 Views
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ibi yabigarutseho ubwo yasangizaga abatuye Akarere ka Nyamasheke, amateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Jenoside.
Yavuze ko amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu aremereye cyane, kandi byatewe n’uko abayoboye amakomini 11 yose y’iki cyahoze ari Cyangugu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatumye muri iki gice Jenoside ikoranwa ubukana ku buryo nka Nyamasheke, ari kamwe mu turere mu Rwanda dufite imiryango myinshi yazimye, gafite igera kuri 570 kuko kwihisha byari bigoye nk’uko bivugwa na bamwe mu babashije kurokoka.
Umuryango IBUKA uvuga ko muri iki gice abanyamadini na bo ari bamwe mu bagize uruhare rukomeye cyane mu gukaza Jenoside.
Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango yasabye abanyamadini kujya bafata umwanya bakayamaganira no mu nsengero.
Dr Bizimana Jean Damascene yasuye ibice binyuranye by’urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 19, asobanurirwa amateka yihariye y’uburyo abashyinguyemo babicanye ubugome ndengakamere.
Urubyiruko yarusigiye umukoro n’inshingano byo gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho, nyuma y’ibi bihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo ubu rukaba rufite aho rugeze.
Aka karere ka Nyamasheke ubu butumwa bwatangiwemo gafite kuri ubu inzibutso 16 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 166 y’Abatutsi bazize jenoside.
Theogene Twibanire
U Rwanda rwakuriye inzira ku murima abatekereza ko rushobora kurekura umunyabyaha kubera igitutu
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya ...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’ ...
May 27, 2022
Soma inkuru
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul
May 11, 2022
Soma inkuru
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Sankara n’abo bareganwa
Oct 20, 2021
Soma inkuru