Yanditswe May, 25 2019 23:19 PM | 6,122 Views
Urubyiruko rusaga ibihumbi 8 rwitabiriye ibikorwa by'urugerero ruciye ingando hirya no hino mu gihugu ruvuga ko bashyize imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage no guhindura imyumvire ya bamwe idindiza iterambere ry'igihugu.
Ibikorwa uru rubyiruko ririmo bihindura imibereho y'abaturage byiganjemo imirimo y'amaboko, kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi, ndetse no kurwanya icuruzwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.
Nyirabagarura Esperance w'imyaka 58 utuye mu Murenge wa Rukara, mu Karere ka Kayonza yaramaze igihe kinini aba mu nzu yari ishaje ku buryo yari afite impungenge z'uko izamugwaho. Ni umwe mu bagezweho n'ibi bikorwa by'urubyiruko ruri mu rugerero ruciye ingando ashima iki gikorwa cy'indashyikirwa.
Bamwe muri uru rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa cy'urugerero ruciye ingando ruvuga ko imbaraga bakoresha muri ibi bikorwa zunganira ingengo y'imari igihugu cyagashyize muri ibi bikorwa bihindura imibereho y'abaturage.
Minisitiri ushinzwe ubutaka n'imiturire mu gihugu cya Angola Ana Paula de CARVALHO ashima gahunda nk'izi zo kwishakamo ibisubizo n'uburyo abaturage bazigiramo uruhare.
Atangiza ku mugaragaro ibikorwa by'urugerero ruciye ingando, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu ndetse ko umusanzu batanga wo guhindura imibereho y'abaturage ari ingirangamaro bakaba basabwe kongeramo imbaraga kuri izi gahunda zo kwishakamo ibisubizo.
Uru rugerero ruciye ingando muri uyu mwaka wa 2019 rwitabiriye n'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018, bagera ku 8265 rukaba ruri kubera ku rwego rwa buri karere kuri site 27.
Ni igikorwa uru rubyiruko ruzamaramo ukwezi rukora imirimo itandukanye ifasha abaturage gutera imbere.
Inkuru ya Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru