Yanditswe Sep, 22 2022 16:30 PM | 137,310 Views
Urubyiruko rw’abanyeshuri rusaga ibihumbi 50 rwo mu Mujyi wa Kigali rwasoje gahunda y’intore mu biruhuko rwari rumazemo amezi abiri, ruravuga ko byarurinze ubuzererezi no
kwishora mu ngesombi.
Muri mezi 2 ruri mu biruhuko, uru rubyiruko rwahabwaga
inyigisho zirimo indaga gaciro zo gukunda igihugu, kurwanya
ibiyobyabwenge, gukunda gusoma no kugira ikinyabupfura, kwiga gukoresha
ikoranabuhanaga, imyidagaduro, kubaha ababyeyi no kugira imyitwarire myiza mu
miryango ndetse hakaba harabayemo no kugaragaza impano no kurushanwa abahize
abandi bahabwa n’ibihembo.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyi gahunda y’intore mu biruhuko ruyikuyemo impamba n’inyigisho bizaruherekeza ku mashuri.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko iyi gahunda y’intore mu biruhuko yabafashije gukurikirana imyitwarire n’uburere bwiza mu gihe cy’ibiruhuko.
Muri gahunda y’intore mu biruhuko, uru rubyiruko rwahuriraga ku bigo by’urubyiruko biri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagaragaje ko iyi gahunda
yatanze umusaruro ndetse ikaba izongererwa imbaraga ku buryo n’abiga bataha
bazajya bafata umwanya wo guhurira hamwe muri iyi gahunda.
Guhera kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bo mu turere tw’umwe mu ntara zitandukanye uko ari 4 batangiye gusubira ku mashuri, ni igikorwa cyizasozwa taliki ya 25 Nzeri 2022 hagenda abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali ndetse no muri tumwe mut urere tw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru