AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Urubyiruko rwagaragarije Perezida Kagame uruhare rwarwo mu kubaka Igihugu

Yanditswe Aug, 15 2019 10:44 AM | 7,432 Views



Uretse guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akabaha impanuro zinyuranye, urubyiruko rwavuye mu nzego z'ubuzima zitandukanye rwabanje kungurana inararibonye ku birebana n'ibyateza imbere igihugu ndetse rugirwa inama n'abayobozi batandukanye ku buryo rwasigasira rukananoza ibyo rukora kugira ngo biteze imbere igihugu.

Urubyiruko rukora imirimo inyuranye ndetse n'abanyeshuri rurimo n'urwavuye hanze y'u Rwanda nka Furaha Maroua Bouchra wavukiye muri Djibouti se akaba ari Umunyarwanda nyina akaba umunya Algeria, ni ubwa mbere yaje mu Rwanda yitabiriye itorero Indangamirwa.

Ahereye ku byabaye ku mubyeyi we mu myaka ya za 1970, yagaragaje ko ibyo yabonye bitandukanye n'ibyo mu Rwanda se yahunze icyo gihe.

Yagize ati “ Byari bitandukanye cyane n'ibyo mubona mu Rwanda rwa none. Ibyo mubona mukibwira ko ari ibisanzwe, ababayeho muri ibyo bihe ntibagize amahirwe yo kubibona. Bahatiwe gusiga imiryango yabo, n'abandi bantu bari bazi, bajya mu bindi bihugu...”

Uretse ubuhamya bushingiye ku mateka y'Igihugu uru rubyiruko rwagaragaje n'uburyo rugira uruhare mu iterambere ry'igihugu binyuze mu kazi rukora ndetse n'ubumenyi rufite.

Niwe Chaste, umwarimu muri Bridge2Rwanda yagize ati “Mu myaka 5 ishize nari umunyeshuri mfite buruse yo mu Bwongereza, nagiye kwiga muri kaminuza ya Yale, nyuma ngaruka ino, nagarutse kubera ko mu by'ubukuri nizeraga ko ibyo nzakora byose bizagira akamaro numvaga nta kindi ngomba gukora muri iyi si.”

Na ho Tessy Rusagara ukora Kigali Innovation City yagize ati “Kigali Innovation City yahurije hamwe ibigo birenga 70, birimo ibyo mu gihugu imbere n'ibyo ku rwego mpuzamahanga, yahanze imirimo inyuranye kandi yagize uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga. Kuri ubu igiye mu cyiciro cya 2. Kigali Innovation City izaba ihuriro ry'ibigo bitanga ubumenyi, izaba igizwe n'ibigo bikora ibyerekeye ikoranabuhanga, imishinga igitangira ndetse izabafashe kwihutisha ibyo mukora, no gufatanya mu rwego rw'igishoro.”

Ndayizigiye Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Horeco ati “Ubu turi mu turere tugera kuri 16 aho abagoronome bagera kuri 94 barimo kubona amafranga muri ibyo bikorwa turimo gukora. Kandi abahinzi bagera ku bihumbi 40, bibumbiye mu makoperative 48 barimo kwigishwa ibijyanye n'ubuhinzi, ibijyanye no kuhira, ibijyanye no kubaka ubushobozi, ibyo byose mugenda mubibona. Ndibuka tugitangira.”

Abayobozi bitabiriye ibi biganiro basabye uru rubyiruko rwari rwambariye kugirana igihango n'igihugu ko cyarangwa no guharanira iterambere kandi rusigasira ibyo cyagezeho.

N'ubwo uru rubyiruko rwagaragaje ko rufite inyota yo guteza imbere igihugu, rwanaburiwe ko hari n'abanzi b'igihugu bahora bashaka kugisubiza inyuma. Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET yabasabye kurwana n'urugamba rwo gusigasira isura nziza y'igihugu.

Yagize ati “Murabizi ko n’ubwo twe twifuza guteza imbere igihugu, hari abatakifuriza ineza. baba bari mu karere baba bari ahandi, aho mutuye hirya no hino. ariko na mwe ni uruhare rwanyu. kureba abanduza isura y'igihugu, abarurwanya mugakoresha imbuga nkoranya mbaga n'ubundi buryo kugira ngo muvuge ukui k'u rwanda abo bantu ntibakomeze kutwanduriza igihugu.”

Perezida wa Republika Paul Kagame we yahamagariye uru rubyiruko gutekereza cyane ku Rwanda aho gutwarwa n'iby'ahandi.

Ati “Ni ukuvuga ngo twiheraho. Tukiyubaka ndetse tugahera ku byo dufite. Ntawashaka gutekereza iby'ahandi atabanje guhera kuri we ku bye ku bushobozi bwe si ko bigenda?  No kuri twe rero no ku Rwanda twahera ku rubyiruko rwacu, urubyiruko rwacu na rwo rwiheraho, hanyuma tukagenda tugana ku by'ahandi ibyo twiga ibyo twahahayo.”

Ikiganiro urubyiruko rugirana na Perezida ni ngarukamwaka, ariko umwihariko w'icyabaye kuri uyu wa Gatatu ni uko urubyiruko rwafashe umwanya munini rujya inama hagati yarwo y'ibyo rwanoza kugira ngo ruteze imbere igihugu na rwo rutiretse. Ni ibiganiro byagaragaje ko u Rwanda rufite urubyiruko rw'abasore n'inkumi b'abahanga mu ngeri zinyuranye z'imibereho uhereye ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubumenyi n'imibare, ukageza no ku mirimo irebana no kurinda umutekano n'ubusugire bw'igihugu.

Inkuru mu mashusho


Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize