Yanditswe Apr, 03 2019 18:42 PM | 6,526 Views
Urubyiruko rurakanguirwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Rwabisabwe mu biganiro byaruhuje n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n'inararibinye z'igihugu; kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019.
Ibi biganiro byahuje urubyiruko rugera kuri 250 rututse mu bice bitandukanye by'igihugu rwahuriye i Kigali. Ni ibiganiro bibanziriza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwahawe ikiganiro cyiswe ''KUGIRA IGIHUGU'', aho urubyiruko rwasabwe kubaka igihugu kitagira amacakubiri kuko ari rwo iterambere ry'igihugu rishingiyeho. Mu bakitabiriye harimo ba rwiyemezamirimo, abakozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z'urubyiruko n'abanyeshuri muri za Kaminuza. Bemeza ko bafite umukoro ukomeye wo komora ibikomere bikomoka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu urubyiruko
rwavutse nyuma ya Jenoside ya jenoside yakorewe abatutsi rungana na 58% by'abanyarwanda. Ni mu gihe 70% ari
urubyiruko rutarengeje imyaka 30. Minisitiri w'urubyiruko Rosemary MBABAZI
yabasabye kuba umusemburo w'ibyiza kuko arirwo maboko y'igihugu.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
47 minutes
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
51 minutes
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru