Yanditswe Feb, 25 2021 11:38 AM | 40,050 Views
Minisiteri y'Ibikorwaremezo iratangaza ko uruganda rwa Kanzenze rutanga metero cube ibihumbi 40 z'amazi ku baturage batuye umujyi wa Kigali na tumwe mu duce twákarere ka Bugesera rwamaze kuzura.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bishimira ko batakibura amazi muri iyi minsi kuko ayA mazi yamaze kugera kubaturage.
Bimwe mu bice by'umujyi wa Kigali nko mu mirenge ya Kimironko,Kanombe ndetse no mu bindi bice by'akarere ka Bugesera ntibahwemye kugaragaza ikibazo cy'ibura ry'amazi.Cyakora muri iyi minsi ngo amazi arabageraho uko bikwiye.
Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze ruherereye mu karere ka Bugesera rwamaze kuzura, rukaba rumaze ibyumweru 2 rukwirakwiza amazi.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, avuga ko uru ruganda rwa Kanzenze rwitezweho gufasha Leta kugera ku cyerekezo cy'uko buri muturage agomba kugerwaho n'amazi meza.
Ati "Icyo dushaka ni ukugira ngo buri muturage wese uri i Kigali abone amazi ahagije kuko ubundi amazi yacu yavaga Nzove, Kkimisagara. Ayo ni yo mazi yazaga kandi adahagije,ubu rero bizatuma tugira imiyoboro myiza ,tugira amazi ashobora kugera ku bantu bose ku buryo tutazongera bya bindi byo guha igice kimwe amazi abandi ngo babe baretse kubona amazi. Turashaka ko Abanyarwanda bose ba Kigali babona amazi mu buryo buhoraho."
Ku kibazo cy'abataragerwaho n'amazi, Minisitiri Gatete yavuze ko hari umuyoboro w'amazi ava kuri uru ruganda ikiri kubakwa kuko muri kilometero 568 ntibarageza no muri kimwe cya 1/2. Agashimangira ko abo baturage na bo amazi arabageraho vuba.
Ati "Mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi gutaha turaba tumaze kugera kuri full capacity y'ibihumbi 40 metero cube ni umushinga ufite ibirometero 568 bya pipes zitwara amazi zikayageza mu ngo zitandukanye muri Kigali no mu nkengero za kigali harimo za Kamonyi, Nduba, Karuruma aho hose tuzagezayo amazi. Ariko mbere na mbere twabanje kwibanda muri iki gice cyari kimerewe nabi cyane ari ho kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Kigali Spesial Economic zonena Ndera"
Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017. Rwuzuye rutwaye amadorari y'Amerika miliyoni 63 mu manyarwanda ni akabakaba miliyari 62. Ni mu gihe hateganijwe kubakwa ibigega binini 41 ariko ibyamaze kuzura ni 14.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru