AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Uruhare rwa diaspora mu musaruro mbumbe w’Igihugu ugeze kuri 3,9%

Yanditswe Dec, 04 2023 15:12 PM | 52,659 Views



Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagejeje ku nteko rusange raporo ku gikorwa cyo kugenzura uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’Igihugu.

Raporo y’iyi komisiyo igaragaza ko amafaranga Abanyarwanda bohereza mu Gihugu yavuye kuri miliyoni 98 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2010 agera kuri miliyoni 461 z’amadorali muri 2022.

Bivuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rwa 3,9% mu musaruro mbumbe w’Igihugu.

Iyi komisiyo ivuga ko amafaranga Abanyarwanda batanga amaze kurenga amafaranga y'impano u Rwanda ruhabwa n'ibihugu by'amahanga.

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo baza ku isonga mu kohereza amafaranga menshi mu Gihugu ku kigereranyo cya 46%. Ababa muri Canada bari ku kigero cya 6%, aba mu Bufaransa bakaba 4,8%.

Iyi raporo igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bakomeje kwitabira gahunda zo kwishakamo ibisubizo Igihugu cyagiye gishyiraho zirimo Girinka, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gucanira imiryango itishoboye (Cana Challenge), umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund, gutera inkunga gahunda ya Connect Rwanda Challenge n’ibindi.

Ku rundi ruhande iyi raporo ivuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagihura n’ imbogamizi zijyanye no kutagira urwego rumwe bashobora kubarizamo amakuru ku mahirwe ari mu Gihugu yo gushoramo imari n’uburyo bwihariye bafashwamo kugira ngo babigereho.

Iyi Komisiyo yasanze hari abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi bwihariye kandi bifuza gutanga umusanzu mu Gihugu ariko bakabura urwego rubahuza ngo rubagaragarize aho ubumenyi bwabo bukenewe.

 Komisiyo isanga umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga uri kwaguka ku muvuduko wo hejuru kandi bafite ubushake bwo kurushaho gutanga uruhare rwabo ariko bakaba babura umurongo unoze wo gukoreramo ubashyigikira kandi ugahuza ibikorwa.

 Komisiyo isanga inzego zibishinzwe zikwiye gushyiraho uburyo bufasha abanyarwanda baba mu mahanga kubona amakuru bakeneye yabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuborohereza kubona serivisi igihe baje mu gihugu ndetse no gufasha abifuza kuza gutanga ubumenyi kubigeraho.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi