AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uruhuri rw’ibibazo by’imicungire muri WASAC: Biraro aravuga ko ibananiza

Yanditswe Sep, 21 2020 19:07 PM | 52,399 Views



Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) bavuze ko imicungire mibi ikomeje kurangwa mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura WASAC, iteye inkeke.

·Yatanze isoko rya miliyari 32 nta nyigo yakoze

· Miliyoni 619 abantu bayifitiye itabazi

· Miliyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga  ku byo baba bagenerwa n’amategeko

Uyu munsi iki kigo kitabye iyi komisiyo kugira ngo gitange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2017-2018.

Abadepite bagize PAC bagaragaje ko kuba WASAC igiye kwisobanura kuri raporo ya 2017/2018 bigaragaza imikorere mibi kuko ibindi bigo n'inzego byo kuri ubu byisobanura kuri raporo ya 2018/2019.

Bagaragaje ko raporo z'imyaka 4 ishize, iki kigo cyagiye gikora amakosa mu bijyanye no kuzuza nabi ibitabo by'ibaruramari ndetse no kudashyira mu bikorwa inama bagirwa n'umugenzuzi mukuru.

Visi Perezida wa PAC  Depite Mukarugwiza Annonciata yagize ati « WASAC yagaragayemo ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’umutungo, ibyo bikaba byaratumye igenzura ryagiye rikorerwa iki kigo cyaragiye kibona opinion y’agahomamunwa muri iyo myaka yose mu bijyanye no kuzuza ibitabo  by’ibaruramari, mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza ibona opinion ya biragayitse. Ni yo mpamvu dusaba WASAC kudusobanurira impamvu z’ayo makosa atuma bahorana izina ry’agahomamunwa, niba ribahesha ishema, twe nk’Abanyarwanda cyangwa ababahagarariye ntibiduhesha ishema. »

Mu makosa agaragazwa harimo  isoko  rya miliyari 32 na miliyoni zisaga 940 z’amafaranga y’u Rwanda ryo  gukora imiyoboro y’amazi no gusana isanzwe mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali ryatanzwe nta nyigo ibanje gukorwa, imyenda  irenga miliyoni 619 abantu babereyemo WASAC ariko ikaba itazi abo bantu, ikaba yararenze kuri ibyo igatanga isoko ryo kubashakisha, ndetse na miliyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga  ku byo baba bagenerwa n’amategeko. »

Ku ruhande rwa WASAC, hari ibyo isanga byarabaye intandaro yo kugira imikorere mibi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisele yagize ati « Nagira ngo mbivuge ntabiciye ku ruhande, icyagaragaye ni uko twatangiraga imishinga harimo kudakora igenamigambi rihamye kugira ngo duhuze umushinga ndetse n’amafaranga ahari. Mu gutegura ibitabo by’ibaruramari twagizemo ikibazo cyo kutagira financial system ihari, ifatitse yakora neza. Kugeza uyu munsi turacyafite icyo kibazo, icyo rero gituma hari raporo zitabonekera igihe  kandi n’igihe zibonekeye hakazamo amakosa menshi.

Umudepite: Financial system nizo zabateje ibyo bibazo ?

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC: Banyakubahwa badepite financial system ntabwo zikoresha ariko zirafasha, twemera intege nke zabayemo  kuko dukoresha financial system tutazi gukoresha igatera ibibazo.

Umugenzuzi Mukuru wIimari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko gukoresha nabi umutungo wa Leta bituma imikorere  yose y’ikigo WASAC igenda nabi.

Ibi kandi ngo bijyana no kuba WASAC inaniza ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta  mu  bijyanye no gutanga amakuru ashyirwa muri raporo.

Ati “Buriya tubirebye, WASAC yari ifite gahunda yuko nta audit report izagera mu nteko. Usibye ko WASAC  ari ikigo cya Leta ubundi twari kuba twararetse kujyayo kuko baratubujije. Iyaba bavugaga ngo uyu munsi byibura turafatanya na accountant general byibura tugire ibaruramari rihamye rijyanye n’icyerecyezo cya Leta muri NST 1, twatangira kugira icyizere ko wenda  mu minsi itaha bazajya bakora ibyo bashinzwe neza.”

Ku bijyanye no kubahiriza inama bagirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, PAC ivuga ko WASAC kuva mu mwaka wa 2015 igenda isubira inyuma aho yavuye kuri 31%, kuri ubu ikaba igeze kuri 19%.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage