Yanditswe Apr, 28 2022 17:22 PM | 82,637 Views
Perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba abacamanza n'abandi bakozi b'inkiko kurushaho kwirinda no kurwanya ruswa kuberako ituma igihugu kidindira mu iterambere.
Kuva mu mwaka wa 2005, abakozi b'inkiko 98 bahamwe n'amakosa akomeye afitanye isano na ruswa bituma bahabwa ibihano birimo no kwirukanwa burundu mu mwuga.
Mu 2018 hagiyeho itegeko ryo kurwanya ruswa ryakurikiwe n’amabwiriza ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga ashyiraho komite zo kurwanya ruswa mu nkiko zose zo mu Rwanda, zisimbura izariho mbere.
Kuri uyu wa Kane ni bwo izi komite zikuriwe n'umucamanza mu rukiko rw'ikirenga Hitiyaremye Alphonse zatangiye imirimo.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), Mupiganyi Apollinaire agaragaza ko hari icyizere ko kurwanya ruswa mu nkiko bishoboka.
Ati "Mu bushakashatsi bwacu nyine, muri za perceptions, abaturage bagaragaza ko ruswa ihari mu butabera, iyo ruswa rero ishobora kuba ihari kuko hari n'abacamanza bafatirwa mu cyuho, ariko igikomeye ni uko urwego nyirizina rukomeje gufata iya mbere rugaragariza Abanyarwanda y'uko abafatirwa muri ruswa arabikora kugiti cye, si systeme y'ubucamanza yamutumye kubikora''.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine we agaragaza ko kugira izi komite zashyizweho zikeneye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo zitange umusaruro.
Ati ''Abacamanza bonyine ntabwo barwanya ruswa ngo icike, kuko ni urugamba ruhuriweho, none se nimba arwanije ruswa, umugenzacyaha ntayirwanye, umushinjacyaha cyangwa huissier (umuhesha w'inkiko) ntayirwanye, ndetse n'umuturage, we icyo asabwa ni ugatanga amakuru, kandi itegeko ryateganije uburyo bwo kumurinda ingaruka zaturuka ku makuru yatanze'.'
Atangiza ku mugaragaro izi komite zigiye gukorera mu mafasi y'inkiko zose zo mu Rwanda, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko kurwanya ruswa mu nzego z'ubutabera atari amahitamo, kubera ko bidakozwe neza igihugu kidashobora gutera imbere.
Yagize ati ''Ntabwo tugomba kuvuga ngo tugomba kurwanya ruswa nk'ibintu bisanzwe, nka slogan, we have no other alternative. Nta gihugu na kimwe cyateye imbere cyaramunzwe na ruswa. Nk'abakozi b'inkiko ntibikiri bya bindi ngo mpanavuba nigendere.''
Bimwe mu byaha bifitanye isano na ruswa byagaragaye ku bacamanza n'abandi bakozi b'inkiko zo mu Rwanda mu myaka itambutse, harimo guhimba impapuro, guhindura ikirego cy'umuburanyi,gusaba ishimishamubiri hashingiwe ku gitsina bikozwe n'umucamanza, gutangira ubusa ibya Leta, gutangira ikirego umuburanyi, uburiganya, kwakira ruswa nyirizina, kudindiza amadosiye, kunyereza amagarama y'urukiko, kwakira indonke, kuburanisha urubanza rutaregewe, gusoma imanza zitanditse, kudasomera imanza ku gihe,kubogama, gufata ibyemezo bivuguruzanya murubanza rumwe n'ibindi.
Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko ku rwego rw'igihugu izaba igizwe n'abantu batanu batorwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, hiyongereyeho umwe mu bagenzuzi bakuru b'inkiko bari basanzwe banafite inshingano yo kurwanya ruswa.
Jean Paul Maniraho
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru