Yanditswe May, 09 2022 19:14 PM | 92,826 Views
Guhera uri uyu wa Mbere, Urukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe w’icyari perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rukaba rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta bavugaga ko adakwiye gukurikiranwa.
Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78 akurikiranweho ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo byaha byakorewe ahanini mu Ntara y’Amajyepfo by'umwihariko mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamagabe.
Ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamagabe bwumvikanisha ko Bucyibaruta yagize uruhare mu iyicwa ry’ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi mu duce dutandukanye nka Murambi, Cyanika, Kaduha n’ahandi.
N’ubwo Bucyibaruta agiye kuburanishwa nyuma y’ imyaka 28 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abayirokotse bavuga ko ariki ikintu bari bategereje cyane.
Biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya barenga 100 barimo abamushinja ndete n’abamushinjura.
Ibyaha Bucyibaruta akurikiranweho biramutse bimuhamye yahanishwaa igihano cyo gufungwa burundu.
Jean Damascène MANISHIMWE
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru