AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y'agateganyo

Yanditswe Sep, 18 2020 06:13 AM | 93,301 Views



Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Paul Rusesabagina aba afungiye by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 kuko impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha nk’uko zagaragajwe n’ubushinjacyaha rwasanze zifite ishingiro. Uregwa yahise ajuririra iki cyemezo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ni bwo Paul Rusesabagina yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo rumutangarize umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yaburaniye kuwa 1 w’iki cyumweru.

Perezida w'inteko iburanisha Yankurije Dorothée yabanje kugaragaza kwibutsa ibyaha 13 Rusesabagina akekwa kugiramo uruhare, harimo 7 birebana n’ibikorwa by’iterabwoba na 6 by’ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe abaturage bo mu turere twa Nyamagabe mu murenge wa Kitabi na Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata.

Urukiko kandi rwagaragaje ko rwasesenguye n’inzitizi zose zatanzwe n’abunganizi ba Rusesabagina rusanga nta shingiro zifite harimo n’izo kuba arwaye kuko rwasanze kuburana afunzwe by’agateganyo bitamubuza uburenganzira bwo kwivuza.

Ni icyemezo uburana yahise atangaza ko ajuririye n’ubwo yari yahawe iminsi 5 yo kuba yabikora. Umwunganira mu mategeko Me Rugaza David avuga ko kujuririra iki cyemezo n’ubwo byakozwe n’umukiliya wabo bari babanje kubyumvikanaho kandi ko bifitiye inyungu uru ruhande rw’uregwa.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira