Yanditswe Sep, 18 2020 06:13 AM | 93,301 Views
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro
rwanzuye ko Paul Rusesabagina aba afungiye by’agateganyo muri gereza mu gihe
cy’iminsi 30 kuko impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha nk’uko zagaragajwe
n’ubushinjacyaha rwasanze zifite ishingiro. Uregwa yahise ajuririra iki
cyemezo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ni bwo Paul Rusesabagina yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo rumutangarize umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yaburaniye kuwa 1 w’iki cyumweru.
Perezida w'inteko iburanisha Yankurije Dorothée yabanje kugaragaza kwibutsa ibyaha 13 Rusesabagina akekwa kugiramo uruhare, harimo 7 birebana n’ibikorwa by’iterabwoba na 6 by’ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe abaturage bo mu turere twa Nyamagabe mu murenge wa Kitabi na Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata.
Urukiko kandi rwagaragaje ko rwasesenguye n’inzitizi zose zatanzwe n’abunganizi ba Rusesabagina rusanga nta shingiro zifite harimo n’izo kuba arwaye kuko rwasanze kuburana afunzwe by’agateganyo bitamubuza uburenganzira bwo kwivuza.
Ni icyemezo uburana yahise atangaza ko
ajuririye n’ubwo yari yahawe iminsi 5 yo kuba yabikora. Umwunganira mu mategeko
Me Rugaza David avuga ko kujuririra iki cyemezo n’ubwo byakozwe n’umukiliya
wabo bari babanje kubyumvikanaho kandi ko bifitiye inyungu uru ruhande
rw’uregwa.
Gratien HAKORIMANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru