Yanditswe Dec, 07 2021 16:44 PM | 82,210 Views
Urukiko rw'ikirenga rwasabye abaturage kudatanga ruswa kugira ngo babone serivisi z'ubutabera kuko ari uburenganzira bwabo, ibi bikaba byavugiwe mu kiganiro n'abanyamakuru n'izindi nzego ziri mu runana rw'ubutabera ubwo hatangizwaga icyumweru cy'ubucamanza kizasozwa tariki 12 Ukuboza.
Urukiko rw'ikirenga rusobanura ko hari abantu bashuka abaturage bakabaka amafaranga, bavuga ko bagiye kuyashyira abacamanza kugira ngo bakurikirane imanza zabo.
Inzego zitandukanye ziri mu runana rw'ubutabera nazo zivuga ko n'ubwo hari amategeko akarishye ahana abafitirwa mu cyaha cya ruswa, ikomeza kugaragara mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jannot Ruhunga agira ati "Nta rwego na rumwe rutaragira umuntu akekwaho ruswa agashyikirizwa inkiko, polisi imaze kuvuga abo mu rwego rwa polisi, RIB imaze kwirukana abarenga 30 mu myaka 3 kubera ruswa."
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madelaine avuga ko "Uyu munsi icyerekezo igihugu gifite mu 2050 ni uko u Rwanda rwifuza kuba igihugu cya mbere ku isi mu kurwanya ruswa. Uyu munsi turi ku mwanya wa 49 ku isi n'amanota 54% tukaba turi ku mwanya wa 4 muri Afurika, n'umwanya wa 1 muri EAC ariko siho dushaka kugera kuko turacyafite intambwe ndende."
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin agaragaza ko ruswa idindiza iterambere agasaba abaturage kutagwa muri uyu mutego w'ababaka amafaranga.
Urukiko rw'ikirenga rwatangije icyumweru cy'ubucamanza ku bufatanye n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubutabera mu Rwanda.
Gifite insanganyamatsiko
igira iti "Ubutabera ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa.
Kwizera John Patrick
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru