AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Urukiko rw'ikirenga rurasaba abaturage kudatanga ruswa kugirango babone serivisi z'ubutabera

Yanditswe Dec, 07 2021 16:44 PM | 82,210 Views



Urukiko rw'ikirenga rwasabye abaturage kudatanga ruswa kugira ngo babone serivisi z'ubutabera kuko ari uburenganzira bwabo, ibi bikaba byavugiwe mu kiganiro n'abanyamakuru n'izindi nzego ziri mu runana rw'ubutabera ubwo hatangizwaga icyumweru cy'ubucamanza kizasozwa tariki 12 Ukuboza.

Urukiko rw'ikirenga rusobanura ko hari abantu bashuka abaturage bakabaka amafaranga, bavuga ko bagiye kuyashyira abacamanza kugira ngo bakurikirane imanza zabo.

Inzego zitandukanye ziri mu runana rw'ubutabera nazo zivuga ko n'ubwo hari amategeko akarishye ahana abafitirwa mu cyaha cya ruswa, ikomeza kugaragara mu nzego zitandukanye.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jannot Ruhunga agira ati "Nta rwego na rumwe rutaragira umuntu akekwaho ruswa agashyikirizwa inkiko, polisi imaze kuvuga abo mu rwego rwa polisi, RIB imaze kwirukana abarenga 30 mu myaka 3 kubera ruswa."

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madelaine avuga ko "Uyu munsi icyerekezo igihugu gifite mu 2050 ni uko u Rwanda rwifuza kuba igihugu cya mbere ku isi mu kurwanya ruswa. Uyu munsi turi ku mwanya wa 49 ku isi n'amanota 54% tukaba turi ku mwanya wa 4 muri Afurika, n'umwanya wa 1 muri EAC ariko siho dushaka kugera kuko turacyafite intambwe ndende."

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin agaragaza ko ruswa idindiza iterambere agasaba abaturage kutagwa muri uyu mutego w'ababaka amafaranga.

Urukiko rw'ikirenga rwatangije icyumweru cy'ubucamanza ku bufatanye n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubutabera mu Rwanda.

Gifite insanganyamatsiko igira iti "Ubutabera ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama