AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uruzinduko rw'Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Nyamvumba mu Bushinwa

Yanditswe Mar, 04 2019 09:54 AM | 6,273 Views



Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bushinwa yatangiye kuva tariki 26 Gashyantare akazarusoza kuya 06 Werurwe 2019. 

Mu bayobozi amaze guhura nabo harimo na General Li Zuocheng umwe mu bayobozi bakuru mu bya gisirikare ukuriye icyitwa Joint Staff Department of the Central Military Commission (CMC).

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikari, ndetse n’umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Aha gen Patrick Nyamvumba yagaragaje ko uyu mubano mu bya gisirikari uhora ari mwiza, ndetse ko u Rwanda rwahisemo u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro kubera ubushobozi bufite mu bya gisirikari, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Naho Gen Li Zuocheng yashimye uru ruzinduko yizeza ko umubano w’impande zombi azaharanira ko ukomeza kubungabungwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama