AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urwego rw’Amahoteli rumaze kuzahurwa mu bukungu kuri 34%

Yanditswe Oct, 15 2021 10:46 AM | 121,910 Views



Abari mu rwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo mu Rwanda, baravuga ko uru rwego rumaze kuzahurwa mu bukungu ku kigero cya 34% bagereranyije n'ikigero bariho muri 2019 mbere y'icyorezo cya COVID-19.

Batangaje ko bafite icyizere ko ibintu bishobora gusubira uko byari bimeze, niba ingamba zo kwirinda zikomeje kubahirizwa.

Igabanuka ry'imibare y'abandura icyorezo cya COVID-19 ndetse n'uburyo ibyemezo by'inama y'abaminisitiri bigenda byoroshya ingamba, ni bimwe mu birimo guha icyizere abari mu rwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli ko ibintu bishobora gusubira mu buryo niba buri wese atiraye.

Bamwe mu bafite amahoteli n'utubari bemeza ko ikigero cy'icyizere kirimo kuzamuka cyane bitewe n'ibyo babona, gusa ngo bigomba kujyana no kwirinda.

Umuyobozi Mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteli mu rwego rw'abikorera PSF, Frank Gisha avuga ko uru rwego rumaze kuzahuka ku kigero cya 34% bagereranyije n'uko byari bimeze muri 2019, ku buryo igisabwa ari ukutirara kugira ngo igihugu kitasubira inyuma.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB Clare Akamanzi aherutse kuvuga ko imitangire myiza ya serivisi, ikwiye gushyirwamo imbaraga.

Muri 2019, urwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli nirwo rwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovize, ku buryo muri uwo mwaka hinjiye Miliyoni hafi 500 z'amadorali ya Amerika ndetse uru rwego rwatanze akazi ku basaga ibihumbi 160.

Mu 2020 Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by'ubukerarugendo ndetse no mu zindi zerivisi. 

Leta yashyizeho ikigega nzahura bukungu aho uru rwego ubwarwo rwahawe agera muri miliyoni 50 z'amadorali.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura