AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Urwego rwa serivisi ku isonga mu bukungu bw’u Rwanda

Yanditswe Dec, 13 2019 08:03 AM | 1,309 Views



Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongerereyeho hafi 12% mu gihembwe cya 3 cya 2019 ugereranyije n’ igihembwe nk’iki muri 2018. Mu gihe iyi mibare itangajwe mu Rwanda havugwa ikibazo cy’izamuka ry’ ibiciro by’iribwa, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko kigiye gusesengura iki kibazo kikabigeza ku nzego zibishinzwe.

Imibare yatangajwe na NISR kuri uyu wa Kane igaragaza ko urwego rwa serivisi ruri ku isonga mu bukungu bw’ igihugu kuko rwihariye 49% na ho urwego rw’ubuhinzi rusanzwe rwihariye 30% rukaba ruri kuri 27%.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Murangwa Yussuf yagarutse no ku bindi bigaragaza ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2019.

Yagize ati “Ubukungu bwazamutse ku kigero cya 11.9% mu gihembwe cya 3 cy'uyu mwaka ubuhinzi bukaba bwarazamutse ku 8% inganda 14% serivisi 13%. Servisi zifite uruhare runini mu izamuka ry'ubukungu bwacu ubu zikaba zifata hafi 49% ku ijana, ubuhinzi 27% inganda 17%.’’

Iki kigo kivuga ko kwiyongera k'umusaruro wa serivisi kwaturutse ku kwiyongera  k'umusaruro ukomoka ku bucuruzi budandaza ku rugero rwa 25%, izamuka rya 15% ku bikorwa byo kwakira abantu no kubacumbikira ndetse na 18% ku bikorwa by'ubwikorezi.

Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana avuga ko kuba serivisi ariz o zifite uruhare runini mu bukungu ari ikimenyetso cy’impinduka ziriho kuba mu miterere y’ubukungu bw’u Rwanda ndetse akomoza no ku kuba uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu rugenda rugabanuka.

Yagize ati “Mu Rwanda benshi usanga bavuga ko bakora mu buhinzi, ariko ugasanga ikigero cy'ubuhinzi mu bukungu bw'igihugu ari gito cyane ari yo mpamvu usanga leta ikangurira abantu kujya mu bindi bitari ubuhinzi, iyo ureba serivisi zizamuka zikarenga ubuhinzi tuvuga, ni ikintu cyiza twari dukwiye kwishimira, kubera ko uko serivisi ziyongera ni ko abantu bagenda barushaho kubona imirimo ni na ko cya cyifuzo cy’uko abantu bakomeza kuvuga ngo twitwa abahinzi kandi atari abahinzi mu by’ukuri icyo kibazo cyagenda gikemuka.’’

Imibare y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda isa n’ihurizo kuri bamwe babona ko izamuka ry’ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa ari imwe mu nkomyi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Gerardine Mukeshimana agaragaza imihindagurikire y’ibihe nka nyirabayazana w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Yagize ati “Ngira ngo murabizi turi hafi yo gusarura n'ubundi mu mezi nk'aya ibiciro by'ibiribwa biba bizamuka ariko nk'uko mubizi twagize imvura nyinshi binatuma ibishyimbo bisa nk'ibibora mu miteja ntibizamuke ngo bijye ku isoko nk'uko bisanzwe ariko buriya n'ubwo tutanabivuze cyane umwaka ushize ntabwo wari ufite imbaraga, ntabwo ibihe byabaye byiza cyane.’’

Ni mu gihe Murangwa Yussuf avuga ko ikigo ayoboye kigiye gusesengura neza imiterere y’iki kibazo.

Ati “Muri iki gihe umusaruro dufite uba waragabanutse cyane kubera ko  tuba duheruka gusarura mu kwezi kwa 7, iyo tugeze mu kwezi kwa 12 umusaruro uba waragabanutse cyane bityo mu kwezi kwa 12 ibiciro birazamuka ariko turateganya ko nidusarura neza muri uku kwezi kwa 12 n'ukwezi kwa mbere wenda ibiciro bizagabanuka, turacyabikurikiranira hafi, turimo kureba uko imvura irimo kugwa niba nta kibazo kibaye ibiciro bizagabanuka nihaba ikibazo kubera ko turimo kubikurikirana tuzabibamenyesha ababishinzwe barebe uko babigenza.’’

Mu buhinzi, umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 5% mu gihembwe cy'ihinga B na C bya 2019. Mu gihe umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu wazamutse ku rugero rwa 22% bitewe ahanini n'umusaruro w'icyayi wiyongereye ku rugero rwa 29% ndetse n'uwa kawa wiyongereye ku rugero rwa 22%. Ku rundi ruhande umusaruro ukomoka ku bucukuzi  bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wo wagabanutse ku rugero rwa 16%.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira