AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama

Yanditswe Dec, 06 2023 20:20 PM | 158,005 Views



Kuri uyu wa Kane Uturere 8 mu gihugu turaba dufite bamwe mu bagize nyobozi na njyanama bari bamaze igihe batari muri iyo myanya. 

Muri  utwo Turere harimo aka Rutsiro kari kamaze amezi 11 njyanama yako isheshwe kubwo kunanirwa gusohoza inshingano hamwe n’Akarere ka Musanze, aho abagize nyobozi bavuye muri iyo myanya muri Kanama 2023 ku bw’impamvu zirimo kudashobora kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abandi bayobozi bavuyeho nyuma y’ikiswe ibirori byo kwimika umutware w’abakono, ni uwari umuyobozi w’Akarere ka Gakenke n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Mu bandi bayobozi bagomba gusimburwa harimo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu weguye nyuma y’ibiza byahitanye abaturage muri ako Karere, abari abayobozi b’Uturere twa Nyamasheke na Karongi batashoboye kubahiriza inshingano zabo hamwe n’uwari umuyobozi w’Akarere wungirije mu Karere ka Rwamagana wavuzwe muri Dosiye yo kwa Dubai, umudugudu wubatswe mu buryo bushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abawutuyemo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur