AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Uzashaka kwimura umwana atabikwiriye azabihanirwa-Min. Mutimura

Yanditswe Feb, 23 2020 07:26 AM | 21,773 Views



Bamwe mu babyeyi n'abarezi bashimye umwanzuro wo gukuraho kwimura abana mu kivunge batanatsinze. Ubu nta munyeshuri n'umwe ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiraho mu gihe atatsinze mu ishuri.

Ibyishimo bishingiye ku mwanzuro wa 10 w'umwiherero w'abayobozi wabaye kuva kuva ku itariki 16 kugeza ku ya 19 uku kwezi kwa kabiri.

Ni umwanzuro uvuga guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (promotion automatique) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.

 Ababyeyi bashimye ko hazajya himuka gusa uwabikoreye akanabitsindira.

Mukantabana Berthe yagize ati “Ubundi kwimura umwana udafite ikintu na kimwe azi ugasanga ngo ari mu wa kabiri, mu wa gatatu, ubundi byaba bimaze iki? Ibyiza yawugumamo akazagenda hari icyo azi. None hari umwana nyina yari ari kwigisha kandi ngo ari mu wa gatanu ariko ntazi na mara ya kabiri. Umwana wo mu wa gatanu ayoberwe ngo kabiri guteranya kabiri ni kangahe ngewe byanambabaje cyane.”

Na ho Bizimana Joseph ati “Ahubwo ndumva ababyeyi ari bwo bagiye gushyiramo umuhate kugira ngo bafashe abana babo batsinde ya masomo bimuke kuko ntiwakwihanganira kubona uwo kwa kanaka yimutse ngo uwawe asibire ubyihorere.”

Nyuma yo gusohora uyu mwanzuro, Ministeri y'Uburezi na yo yahise ishyira ahagaragara amabwiriza mashya agenga kwimura, gusibiza, kwirukana no guhindurirwa ishuri mu myaka yose kandi mu byiciro byose. Ni amabwiriza anaherekejwe n'ibaruwa isaba inzego zishinzwe uburezi guhita zibishyira u bikorwa.

Minisitiri w'Uburezi Dr Eugene Mutimura yabwiye RBA ko uzarenga kuri aya mabwiriza bitazamugwa neza.

Ati “ Muri makeya automatic promotion ivuyeho. Nta n'ubwo ikwiriye. Bivuze ngo n'uzashaka gukora amakosa yo kwimura umwana atabikwiriye azabihanirwa.”

Iyi gahunda yo kwimura abanyeshuri mu kivunge ikuweho mu gihe yari imaze igihe kirekire ari na ko abantu batandukanye bayinenga kuko ngo ari kimwe mu bidindiza uburezi bw'u Rwanda. Minisitiri Mutimura yasobanuye impamvu ikuweho kandi nyamara yashyirwaga mu bikorwa minisiteri ibizi.

Ati “Ntabwo watinya kuvuga ko ari umuco mubi kuko iyo umwana avuye mu cyiciro kimwe akajya mu kindi bituma atiga. Mu by'ukuri bituma abana bata amashuri kuko aba atumva ibyo arimo. Ni bibi rero ntabwo ubu ari ibintu dushyigikiye ntitunifuza ko byazabaho. Byari bishingiye mu by'ukuri ku bunebwe aho ababaga batakoze ibyo bagomba bahitagamo kwimura gutyo kugira ngo bigaragaze ko bakoze.”

Bamwe mu barimu bavuga ko byabavunaga cyane kurusha uko undi wese yabitekereza. Bavuze ko kwimura abana batatsinze byabangamiraga umusaruro babaga bategerejweho, none ngo ikibazo kirakemutse.

Uwamahoro Edissa ati “Promotion automatique rero yaratubangamiraga nk'abarimu ndetse n'abanyeshuri. Nk'umubyeyi akaba yaza akakubwira ati reka umwana wanjye asibire ariko tukabimura ku itegeko. Twarabikoraga natwe tukabangamirwa. »

N'ubwo bimeze gutyo ariko, ingingo ya 8 yo muri aya mabwiriza mashya ivuga ko gutsinda k'umunyeshuri bazajya babiheraho banareba imikorere y'umwarimu.

Ibi Prof Evode Mukama, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umushakashatsi mu burezi, ashima aya mabwiriza ariko akanagaragaza ko hari aho abarimu bashobora kwanga kugaragaza ko abana bigisha batsinzwe bakabihera amanota.

Yagize ati “Umwalimu rero ashobora kuzagwa mu gishuko cyo kwimura abana hakurikijwe amanota bigatuma abaha n'amanota badakwiriye. Bari gukuramo iyi ngingo ahubwo umwana akimuka cyangwa agasibira agafashwa bisanzwe ariko ntibarebe kuri mwarimu. Urumva nawe uko azakora nyine.”

Ntaho Ministere y'Uburezi itangaza inota ry'ifatizo umunyeshuri azajya yimukiraho ku buryo uwabonye munsi abe yasibira. Iyi minisiteri ivuga ko ikigo kizajya cyicara kikagena abo kibona bakwiye kwimuka bakaba ari bo bimuka, abatabikwiriye bagasibira.

Kwimura abanyeshuri mu kivunge, promotion automatique byaje bisimbura uburyo bwariho bwo kwimura abatsinze, abataratsinze bagasibira kugira ngo babanze bamenye ibyo batazi.

Abenshi bakunze kubinenga bavuga ko ireme ry'uburezi ridashoboka muri ubwo buryo, ndetse hirya no hino abanyeshuri bagatungwa agatoki ko batakiga bashizeho umwete kuko babaga bazi ko uko bisa kose bagomba kwimuka.

Minisiteri y'Uburezi ibajijwe niba uku guhindura imyimukire y'abanyeshuri bitazatuma hari bamwe mu banyeshuri bata amasomo kubera igisa no gutangira kurira umusozi kandi bagendaga ahatambitse, Minisitiri Mutimura yavuze ko iki kiri bujyane n'izindi ngamba zikaze zo gukemura bene ibyo bibazo.

Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu