Yanditswe Apr, 23 2019 09:00 AM | 3,252 Views
Visi
Perezida wa Sena y'u Bushinwa Zheng Jianbag yasuye inteko ishinga amategeko
umutwe w'abadepite na Sena y’u Rwanda.
Abayobozi b'inteko ishinga amategeko z'ibihugu byombi bemeza ko umubano wa sena z’ibihugu byombi kugeza urushaho gutera imbere.
Visi Perezida wa Sena y'u Bushinwa Zheng Jianbag agaragaza ko ibi ari umusaruro w’ubufatanye bwa Leta zombi cyane cyane imiyoborere yabyo. Aha akaba yatanze urugero uburyo abona u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma y’imyaka 25 habaye jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda ari gihugu gihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga.
Zheng Jianbag yagize ati
“Twishimiye ko mu myaka 25 ishize Perezida Paul Kagame uyoboye ubu u Rwanda rwagize ubuyobozi bwiza ndetse bunomora ibikomere by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, maze kugera aha bwa mbere nabonye ko igihugu kimaze kubaka ubumwe, amahoro ndetse n'ubukungu mu Rwanda, Ubushinwa bushobora kwigira ku byiza Guverinoma y'u Rwanda n'ibyo inteko ishinga amategeko yagezeho. Urugero ku mugabane wa Afrika wose u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bijyanye n'umutekano mwiza, icya 2 mu bijyanye n'ubucuruzi ruri ku mwanya 29 nk’uko bitangazwa na Banki y'isi ndetse rukaba ku mwanya wa 3 mu kuzamuka neza mu bukungu ibi byose ni ibyiza bimaze kugerwaho.”
Zheng Jianbang yakomeje avuga ko u Rwanda n’Ubushinwa bitandukanijwe n’ibihumbi by’ibirometero mu ntera ariko bihujwe no kugira icyerekezo kimwe cy’iterambere ry’abaturage.
Uretse Sena uyu muyobozi wa Sena y’Ubushinwa kandi yanasuye umutwe w’abadepite agirana ibiganiro na Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa.
Perezida wa sena Bernard Makuza ndetse na Perezida w’inteko umutwe w’abadepite bemeza ko ari inzira nziza yo kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Bernard Makuza yagize ati “Sena y'u Rwanda yishimiye ibi biganiro nk'abagize inteko ishinga amategeko mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza y'ibihugu byombi, mu buyobozi bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, twahisemo gukora neza kandi tuyobora igihugu cyacu neza kunyungu zacu twese, icyambere twahisemo kuba hamwe, icya 2 twahisemo kubazwa inshingano ubwacu, icya 3 twahisemo gutekereza byagutse, icya 4 twahisemo gukoresha gahunda zo kwishakamo ibisubizo mu mbogamizi z'umwihariko duhura nazo.”
Visi Perezida wa Sena y'Ubushinwa Zheng Jianbang n'itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduka rw'iminsi 4 uyu ukaba ari umunsi wabo wa 2 w'uruzinduko rwabo.
Inkuru ya Kwizera John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru