AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

WASAC irabara umwenda wa miliyari 3 abakiliya bayibereyemo wo mu mezi 4 ashize

Yanditswe Aug, 01 2020 14:54 PM | 45,553 Views



Ikigo cy'igihugu cy'isuku n'isukura, WASAC, kiravuga ko kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka kugeza magingo aya, abafatabuguzi bacyo bakibereyemo umwenda ukabakaba miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni ikibazo kije gisanga ihungabana ry'ubucuruzi bw'amazi, kuko nko mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo amafaranga yinjiraga aturutse mu batabuguzi ba WASAC yagabanutse ku gipimo kigera hafi kuri 60%.

Ni mu masaha ya saa sita, tugeze kuri kimwe mu binamba bitanga serivisi zo gusukura ibinyabiziga. Abakora uyu murimo barashishikaye nyuma y'amezi hafi 2 basubukuye imirimo yabo, gusa ngo ingano y'amazi bakoreshaga yaragabanutse ariko bigeze mu gihe cya Guma mu Rugo bihumira ku mirari.

Kuva tariki 15 Werurwe amashuri arafunze mu gihe inganda n'amahoteli byo byasubukuye imirimo. Gusa inganda n'amahoteri na byo mu gihe cya Guma mu rugo byakoreshaga amazi ku gipimo cyiri hasi ugereranyije n'uko byari bisanzwe.

Ibi byatumye mu gihe cya Guma mu rugo, amafaranga abafatabuguzi ba WASAC bishyura ku mazi bakoresha ava kuri miliyari 2 mu kwezi kwa Werurwe agera kuri miliyoni 900 z'amafaranga y'u Rwanda mu kwezi kwa Mata, bivuga ko yabaganyutse ku gipimo kigera hafi kuri 60%.

Ni ibintu byagize ingaruka ku mikorere ya WASAC, kuko ubusanzwe 35% by'ingengo y'imari y'iki kigo ituruka mu bwishyu bw'abafatabuguzi. Gusa Umuyobozi wa WASAC Eng. Aimé Muzola, avuga impamvu zateye iri hungabana zumvikana ahanini bitewe n'icyorezo cya COVID19.

Ku rundi ruhande ariko, WASAC yishimira ko itangiye kwijajara, kuko amafaranga ava mu bafatabuguzi bayo yiyongereye nyuma ya Guma mu Rugo, kuko nko mu kwezi kwa 5 yageze kuri miliyari 2 na miliyoni 400 avuye kuri miliyoni zisaga 900 muri Mata, ndetse  muri Kamena agera kuri miliyari 2 na miliyoni 800.

Umuyobozi wa WASAC avuga ko aya yavuye mu birarane na serivisi ikigo abereye umuyobozi cyatanze ku bafatabuguzi bacyo ariko agasaba abatarishyura kubikora vuba kuko imyenda yo kuva muri Werurwe kugeza magingo aya imaze gukabakaba muri miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

WASAC ivuga ko ihungabana ry'umutungo wayo rigira ingaruka zikomeye kuri serivisi itanga, ndetse bigatuma itabasha kwishyura uko bikwiye ba rwiyemezamirimo ikorana nabo, umuriro ikoresha, imiti yifashisha mu gutunganya amazi, guhemba abakozi n'ibindi.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize