AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

WASAC ivuga ko mu 2024 buri muturage muri Kigali azaba ashobora kubona amazi muri metero 200

Yanditswe Aug, 27 2021 19:19 PM | 68,627 Views



Mu gihe abaturage mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bakomeje gusaba ko imishinga yo gukwirakwiza amazi meza yakwihutishwa, ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura, WASAC cyijeje ko mu 2024 buri muturage muri uyu Mujyi azaba ashobora kubona hafi ye muri metero zitarenze 200.

Nsengiyumva Zakarie utuye mu Mudugudu wa Bamporeze ya mbere akagari ka Busanze mu karere ka Kicukiro, kugira ngo abone amazi meza avuga ko bimusaba gukora urugendo rungana na kilometero kugenda no kugaruka, bikamutwara isaha.

Ni ikibazo ahuriyeho n'abandi n'ubwo hari abagaragaza ko kigenda gishakirwa umuti.

Kuri uyu wa Gatanu, ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura WASAC cyagiranye ibiganiro n'abafatanyabikorwa kugirango batange ibitekerezo ku gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi kizageza muri 2050.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi mu Mijyi, Rutagungira Methode avuga ko iki gishushanyo mbonera gitanga ibisubizo ku bibazo by'abaturage.

Ati “Iki gishushanyo mbonera kiratwereka ngo ni ibiki bikenewe kugirango ya ntego igerweho, mwabonye ko twagaragaje ko muri 2024 abantu bazaba babona amazi ariko ingo zizaba zifite amazi kwa kundi mu nzu yawe haba aharimo amazi zizaba ari 87%, ni ukuvuga 13% gasigaye bazaba bajya kuvoma ku mavomo rusange, ariko ikigamijwe muri iki gishushanyo mbonera ni uko amavomo rusange agenda agabanuka kuburyo mu mwaka wa 2030 twifuza ko buri muntu azaba afite amazi mu rugo.”

WASAC ivuga ko kubona amazi meza muri metero 200 mu mijyi bigeze kuri 87%, ariko muri rusange mu gihugu biri kuri 76% bashobora kuyabona muri metero 500.

Umujyi wa Kigali ukenera metero kibe ibihumbi 140 ku munsi z'amazi, muri 2030 hazaba hakenewe metero kibe ibihumbi 333 mu gihe mu mwaka wa 2050 hazaba hakenewe izisaga miliyoni.

Umuyapani Tekemasa Mamiya uhagarariye itsinda ririmo kunoza igishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, avuga ko iki gishushanyo mbonera giteguye mu buryo bugendanye n'icyerekezo cy'igihugu.

Mu mushinga w'iki gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali kizageza muri 2050, hagaragaramo ko ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza bizagera no mu mirenge 7 iri mi nkengero z'Umujyi wa Kigali.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama