AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

William Gelling avuga ko umubano w'u Rwanda n'Ubwongereza urushaho kuba mwiza

Yanditswe Dec, 12 2017 23:27 PM | 4,455 Views



Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda ucyuye igihe William Gelling aratangaza ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cy’ubwongereza uhagaze neza kandi ko muguhe cy’imyaka 4 ishize ahagarariye iki gihugu mu Rwanda uyu mubano warushijeho kuzamuka. 

Ambasaderi William Gelling yemeza ko n’utubazo twagiye tuvuka twagiye dushakirwa umuti mu mucyo. Yagize ati, "Umubano w'ibihugu  byombi ni nta makemwa icyo nashimye cyane ni ubushake bwa leta y'u Rwanda muri iyi myaka 4 ku bijyanye n’icyerekezo mu iterambere. Unashingiye ku iterambere ry’imijyi uko igenda izamuka n’ibintu n'abaminisitiri basuye u Rwanda bakomeje kwishimira. Ikindi n’uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Yongeyeho kandi ashima ubufatanye mu guteza imbere amashuri abanza, ibyumba byayo, yongeraho ko ubu igikurikiye ni ugushyira imbaraga kuzamura ireme ry'uburezi. 

Ambasaderi William Gelling yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda mu mwaka w’2013. Biteganijwe ko mu ntangiriro z’umwaka w’2018 azasimburwa ku nshingano yarahafite.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama