AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

William Junior Lecerf yegukanye Agace ka Kane ka #TdRwanda2024

Yanditswe Feb, 21 2024 19:16 PM | 291,638 Views



Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Soudal–Quick-Step yo mu Bubiligi yegukanye Agace ka Kane ka #TdRwanda2024 ka Karongi-Rubavu, akoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22 ku ntera y'ibilometero 93.

Aka gace kazengurutse umukandara w’Ikiyaga cya Kivu, kuva i Karongi kugera i Rubavu, kakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2024.

William Junior Lecerf yagereye icyarimwe ku murongo n’abantu 22 barimo na Mugisha Moïse ukinira Java Inovotec, bose bakoresheje ibihe bingana.

Yabaye umukinnyi wa 77 watwaye agace ka Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009 ndetse ni Umubiligi wa kabiri wegukanye agace nyuma ya Smet Guy wabikoze mu 2011.

Pierre Latour ukinira Total Energies ni we wayoboye isiganwa igihe kirekire kuva ku kilometero cya 26, ndetse asiga igikundi kugera hafi ku munota umwe n’amasegonda 50 ariko yaje gufatwa mu bilometero 26 bya nyuma.

Ku kilometero cya 62, Umufaransa w'imyaka 20 Brieuc Rolland (Groupama-FDJ) yacomotse ajya gushaka Pierre Latour wayoboye igihe kirekire ndetse aramufata ariko ageze mu bilometero bitatu bya nyuma igikundi na we kiramushyikira.

Isiganwa rigeze mu bilometero bya nyuma, abakinnyi bakinnye bacunganwa ndetse bageze ku murongo ari benshi ariko William Junior Lecerf ukinira Soudal–Quick-Step abatanga gukandagiza ipine mu murongo wo gusorezaho i Rubavu.

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kahiriye Ikipe ya Soudal–Quick-Step kuko nyuma yo kukegukana, ndetse Pepijn Reinderink akagumana umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 23 n’amasegonda 34.

Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink uyoboye #TdRwanda2024 nyuma y'ibilometero 362,7 bimaze gukinwa.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kane hakinwa Agace ka Gatanu ahazakinwa Individual Time Trial aho abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo. Aka gace kazakinirwa i Musanze aho abasiganwa bazahaguruka mu Mujyi berekeza mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina ku ntera y’ibilometero 13.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz