AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Zigama CSS yiyemeje kuzunguka miliyari 25 mu mwaka wa 2023

Yanditswe Nov, 25 2022 18:48 PM | 340,901 Views



Inteko rusange 37 ya Zigama CSS yiyemeje ko iki kigo cy’imari kizazamura imbumbe y’amafaranga cyinjiza akava kuri miliyari 69 z’amanyarwanda akagera kuri miliyari 85 mu mwaka wa 2023 na ho inyungu ikava kuri miliyari 20 ikagera kuri miliyari 25.9.

Ni inama yabereye ku Cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu, ikaba yemeje gahunda y’ibikorwa bya Zigama CSS muri 2023.

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo cyageze ku bikorwa  by’indashyikirwa birimo gufasha benshi mu banyamuryango kubona inzu zo guturamo,ndetse no kubaha servisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nteko rusange kandi yabaye umwanya  kwakira ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’imyaka 5 iri imbere.

Zigama CSS ni koperative ikora ibikorwa by’imari ikaba ihuriyemo  abanyamuryango barutuka mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo z’igihugu,P olisi y’u Rwanda,Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igorora, urwego rushinzwe iperereza n’umutekano n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha.

Inteko rusange ya ZIGAMA CSS yo kuri uyu wa Gatanu,yayobowe na Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira. Mu bayitabiriye harimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura,abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano ndetse na bamwe mu nyamuryango b’iki kigo cy’imari.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama