Yanditswe Jul, 26 2022 10:45 AM | 72,531 Views
Banki nkuru ya Zimbabwe yamuritse ibiceri bya zahabu byiswe Mosi-oa-Tunya bizajya byifashishwa mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’idolari rya Amerika ndetse no guhangana n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya Zimbabwe.
Idorali rya Amerika rikoreshwa cyane muri Zimbabwe ahanini kubera itumizwa hanze ry’ibicuruzwa rikiri hejuru ndetse rikoreshwa n’abaturage mu buhahirane bwa buri munsi, ibi bikaba intandaro yo guta agaciro k’idorali rya Zimbabwe.
Ku ikubitiro hashyizwe hanze ibiceri bya zahabu 2000 aho kimwe gifite agaciro ka amadorali ya Amerika 1,823.
Banki nkuru ya Zimbabwe ivuga ko mu gihe kitarenze ukwezi hazamurikwa ibindi biceri bya zahabu bifite agaciro ko hasi byakoreshwa n’abacuruzi bato.
Manzi Prince RUTAZIBWA
U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano yo guhana abarimu
Dec 23, 2021
Soma inkuru
U Rwana na Zimbabwe mu masezerano y'ubufatanye mu nzego zinyuranye
Sep 28, 2021
Soma inkuru
Rwanda and Zimbabwe are set for further economic and trade cooperation, with the two countries set t ...
Jan 23, 2020
Soma inkuru