AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi zigiye kwandikwa muri UNESCO

Yanditswe Nov, 08 2016 16:21 PM | 2,090 Views



Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG yatangiye igikorwa cyo kwandikisha zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ku rutonde rw'umurage w'isi (UNESCO).

Zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi biteganijwe ko zizashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi rwa UNESCO harimo urwa Gisozi, Nyamata, Murambi, na Bisesero.

Minisitiri w'umuco na Siporo Julienne Uwacu, atangazako ibi bizafasha mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo n'abayipfobya, ndetse no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ibi yabitangarije mu nama y'iminsi 2 iteraniye i Kigali, ihuje abayobozi batandukanye mu ku rwanya Jenoside mu Rwanda, inzobere n'abashakashatsi b'umuryango w'abibumbye ndetse n'abarimu bo muri  za Kaminuza mu Rwanda.

Iyi nama yatumiwemo n'inzobere zituruka mu bihugu nka Mali, Angola , Afrika yepfo na Cap Vert, yitezweho kubonera igisubizo zimwe mu mbogamizi zigaragara mu nzira yo kwandikisha umurage w'amateka y'u Rwanda ku rutonde rwa UNESCO.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw