AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA-RBC

Yanditswe Dec, 01 2021 16:28 PM | 42,997 Views



Mu gihe imibare igaragaraza ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko u Rwanda rwihaye intego ko ruzaba rwamaze guhashya burundu iki cyorezo mu 2030.

Ivuga ko 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bafata imiti neza ku buryo imibiri yabo izaba itagishobora kwanduza. 

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, aho ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare.

Hashize imyaka 40 umuntu wa mbere agaragayeho virusi itera SIDA, kuko kuva mu mu 1981 iki cyorezo cyakwirakwiye hirya no hino ku Isi ku muvuduko udasanzwe. 

Kimwe mu byagoye bamwe mu bagize ibyago byo gusanganwa iyi virusi ni ukwiyakira, nk’uko byumvikana mu buhamya bwa bamwe muri bo barimo na Nyirabatembeye Frolence utuye mu Kagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare umaze igihe kinini amenye ko yanduye.

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be, bahisemo kwibumbira mu ishyirahamwe baryita ABINTWARI, kuri ubu rikaba rigizwe n’abarenga 250 babana na Virusi itera SIDA. 

Uku kwishyira hamwe kwatumye biyubaka batangira korozanya amatungo magufi, ku buryo benshi muri bo yababereye imbarutso y’iteramebere.

Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyagaragaje ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi magana abiri bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, kandi ngo abenshi muri bo bageze ku rwego rwo kutanduza abandi.

U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030, 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze. 

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana, ndetse 95% byabo ngo bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza. 

Ashingiye ku bimaze gukorwa, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko kugera kuri iyi ntego atari inzozi.

Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA washyizweho mu 1988, uw’uyu mwaka wa 2021 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye, turandure SIDA”. 

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, inzego z’ubuzima zongeye kwibutsa abaturage by’umwihariko urubyiruko kwitabira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze. 

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakoze na RBC bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha, ndetse ngo n’urwasanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti neza uko bikwiye kandi ngo abenshi biganje mu Ntara y’Iburasirazuba.


 Valens Niyonkuru



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage