Yanditswe Sep, 29 2022 19:45 PM | 195,945 Views
Mu ruhererekane rw’inkuru ku ishusho ya Cabo Delagado
nyuma y’umwaka inzego z’umutekano z’u Rwanda zerekejeho guhangana n’ibyihebe,
uyu munsi twerekeje rwego tw’uburezi aho abana batangiye kugaruka ku mashuri
gukurikirana amasomo nk’ibisanzwe.
Nyuma y’uko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirwanyije ibyihebe bigatsindwa, ubu byinshi mu bikorwa byongeye gufungura imiryango aha
muri Cabo Delgado.
Abanyeshuri bagarutse ku mashuri, ishuri ribanza rya Mute ryigaho abarenga 600 kuri ubu bose bari barahunze imiryango yarafunze, guhera mu kwezi kwa 7 nibwo batangiye kugaruka gacye gacye.
’’Twari Palma naho baraza, duhungira ku kirwa kimwe kitwa Makonko tuvaye aho tujya Ngarawa, hashize iminsi tugaruka hano bucyeye n’aho barongera baratera nibwo twahise duhungira Makuwa.’’
''Ibi byihebe barazaga babasanga nka hano bakabarasa, bagufata bakakwisha, byatumye rero duhunga tugenda tumenya amakuru ko hari n’abandi bantu bagiye bafatwa bakicwa.’’
Nyuma y’urugamba rwirukanye ibi byihebe muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, abana barishimye kugaruka ku mashuri, bavuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda uretse kuba zarabagaruriye icyizere cyo kongera kubaho ngo n’inshuti zabo iyo akanya kabonetse ngo baranakina.
’’Iyaba byashobokaga ngo tubahe impano ikomeye, ariko nta kintu dufite.’’
Paul Rutikanga
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru