AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Yanditswe Oct, 02 2023 18:06 PM | 44,384 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi, RAB cyatangaje ko gishingiye ku kibazo cy'indwara y'uburenge yari yagaragaye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Karangazi, ibyatumye aka gace hashyirwa mu kato ubu kakuweho.

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze rigaragaza ko ibi byakozwe nyuma yo kubona ingamba zari zashyizweho mu gukumira iyi ndwara, ubu zashyizwe mu bikorwa ndetse nta ndwara y'uburenge ikiharangwa.

Iki kigo kivuga ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'aborozi basabwa gukurikirana amatungo no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by'indwara y'uburenge kimwe n'indi ndwara idasanzwe yagaragara mu matungo.

Muri Kanama nibwo iyi ndwara yagaragaye mu nzuri enye z’aborozi mu Mudugudu w’Akayange, amakuru akimenyekana abashinzwe ubworozi batangira gukurikirana inka zo muri ako gace kugira ngo bukumirirwe ahantu hamwe.

Indwara y’uburenge kandi yaherukaga kuboneka mu Murenge wa Rwimiyaga muri Gicurasi 2023 ikumirirwa mu Tugari tubiri yari yagaragayemo twa Cyamunyana na Kirebe, ndetse inka 206 zagaragaje ibimenyetso by’indwara zikurwa mu bworozi.


James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama