AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Seyoboka uregwa ibyaha bya Jenoside yasabye ko umuburanira yishyurwa na leta

Yanditswe Jan, 06 2017 15:17 PM | 3,236 Views



Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwasubitse urubanza ruregwamo Sous lieutenant Jean Claude Seyoboka wahoze mu ngabo zatsinzwe ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho. Ni nyuma y'aho yanze umwunganira mu mategeko kuko ngo batatangiranye urubanza kandi ngo agomba no kwerekana amasezerano u Rwanda rwagiranye na Canada mbere yuko bamwohereza.

Ni mu gihe uwo barutangiranye Maitre Albert Nkundabatware, Seyoboka yavuze ko adafite ubushobozi bwo kumwishyura maze urugaga rw'abavoka rumuha Maitre Uwimana Channy kumwunganira ku buntu.

Seyoboka yasabye ko Maitre Albert Nkundabatware yamuburanira akishyurwa na Leta y'u Rwanda nkuko byagenze kuri mugenzi we Leon Mugesera nawe waje avuye mu gihugu cya Canada.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko uburyo bazanywemo butandukanye kuko Mugesera yoherejwe ku masezerano  y'ibihugu byombi (Extradition), undi akaba yarasubijwe iwabo bizwi nka deportation kandi Seyoboka akaba yaraje nta na pasiporo afite.

Seyobokawagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 z'ukwa 11 umwaka ushize wa 2016 avuye muri Canada, araregwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambanya ku gahato, ndetse n'icyaha cy'ubwicanyi.

Biteganijwe ko urubanza rwa Sous lieutenant Jean Claude Seyoboka ruzasubukurwa tariki ya 27 z'uku kwezi mu rukiko rwa gisirikare rwa NYAMIRAMBO.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage