AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi – Soma inkuru...
  • PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka harimo ibiribwa bike – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Jan, 15 2016 19:53 PM | 2,703 Views



Kigali. Kuri uyu wa gatanu, mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika y\' u Rwanda Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi bagera kuri bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri abo harimo uhagarariye igihugu cy\'Ubushinwa, repubulika ya Czeck, Kuwait ndetse na Denmark. Dr Pavel Rezac niwe wabimburiye abandi mu gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika ya Czech mu Rwanda akazaba afite ikicaro i Nairobi muri Kenya.Yakurikiwe na Mogens Pedersen, washyikirije umukuru w\'igihugu cy\' u Rwanda impapuro zimwerera guhagararira igihugu cya Denmark mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda, nyuma ye haza Qusai Rashed Al-Farhan, nawe washyikirije perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cya Kuwait mu Rwanda, ndetse na Pan Hejun wazanye impapuro zimwemerera guhagararira Ubushinwa mu Rwanda. Dr Pavel Rezac yavuze ko igihugu cye cya Czeck kizashyira imbaraga cyane mu gukomeza umubano ushingiye ku kuzamura ubucuruzi hagati y\'ibihugu byombi, no guhanga imirimo: {“Mbere na mbere, ubu ni ubufatanye bw\'igihe kirekire, tuzibanda ku bucuruzi, ndetse no kugaragaza imbaraga z\'ibihugu byombi ku buryo nyuma yaho buri gihugu kizabyungukiramo. ibi ntibivuze ko hazabaho kohereza ibintu mu Rwanda gusa, ahubwo hazanabaho guhanga imirimo, dukeneye no guha abaturage amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye”} Amb. Dr Rezac Naho Mogens Pedersen Uhagarariye Denmark mu Rwanda, avuga ko we azibanda mu guteza imbere ubufatanye n\' igihugu cy\'u Rwanda binyuze mu bikorwa remezo: {“U Rwanda rwakomeje gukora neza, mu kuzamura ubukungu, hari byinshi tuzafatanyamo, harimo nk\'iterambere ry\'ibikorwaremezo, rwose tuzaterwa ishema no kubikora.” } Amb. Pedersen Pan Hejun uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda na Qusai Rashed Al-Farhan uhagarariye Kuwait bavuga ko bazongera imbaraga mu guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, ingufu ndetse n\'uburezi: {“Muri iki gihe kije tuzakomeza gukora byinshi, mu ikoranabuhanga, ingufu, n’ibindi kugirango iterambere ry\'ubukungu bw\' u Rwanda rikomeze kwihuta, n\' u Rwanda rukomeze kwishimira kugera ku bukire, n\'ubuzima bw\'abaturage bacu bukomeze kuzamuka.”} Amb. Hejun “Ingufu, uburezi, ibi nibyo bice binini ubufatanye bwacu buzibandaho. ikigega cya Kuwait cyemeye kuzafatanya n\'abayobozi b\' u Rwanda mu gutera inkunga imishinga y\'iterambere.”Amb. Al-Farhan Muri rusange imibanire y\'igihugu cy\'u Rwanda n\'ibihugu by\'Ubushinwa, Denmark, Kuwait na Repubulika ya Czech, usanzwe umeze neza, ndetse umubano w\'ibi bihugu ukaba waragiye urangwa ahanini n\'ubufatanye mu iterambere ry\'ubukungu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2