AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Abakoresha amazi menshi bagiye kuzajya babisabira uruhushya

Yanditswe Mar, 20 2014 15:07 PM | 834 Views



Uburyo bw'imikoreshereje y'amazi ku nganda, amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo mu Rwanda, vuba aha bugiye gusubirwamo. Guhera mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane, Leta iteganya ko gufatira amazi menshi ku isoko bizajya bitangirwa uruhusa. Minisitiri w'umutungo Kamere Stanislas Kamanzi avuga ko iki cyemezo icyo iki kigamije ari imikoreshereje myiza kandi ifasha abanyarwanda abariho n'abazaza kugerwaho n'amazi. Nk'uko minisiteri y'umutungo kamere ibitangaza, icyemezo cyo gutanga uruhusa rwo gukoresha amazi gishingiye ku ihame ry'uko umutungo w'amazi u Rwanda rufite ugomba kubungabungwa. Ubusanzwe, amasoko y'amazi yashoboraga kubyazwa umusaruro n'abantu ku giti cyabo, inganda cyangwa inzego za Leta, nta cyemezo bisabye. Minisiteri y’umutungo kamere ivuga ko ibi byakorwaga kubera ko nta shoramari rihagije ryariho mu bijyanye n'ibikorwa byo kugeza amazi ku bayakeneye mu kuyakoresha mu ngo, kuhira no kuyabyaza ingufu z'umuriro. Gusa mu muhango wo kwizihiza isabukuri ya 21 y'umunsi w'amazi ku isi, minisitiri w'umutungo kamere Stanislas Kamanzi yavuze ko iyi mikoreshereze y'amazi hari ubwo yashoboraga kuzateza ibibazo mu bihe biri imbere. {“Muzi ko hari ibihugu biriho bitagira amzi na makeya bigomba kuyatumiza mu mahanga nk'uko dutumiza peterori ntabwo rero u Rwanda urebyeumutungo dufite w'amazi urebye n'uko tugira amahirwe tukaba turi mu gace kagwamo imvura, twakomeza iyo nzira yazatuma rimwe hari aho tugera tukajya guhaha amazi".} Akamaro k'uru rushusa kandi kamashimangiwe na Kabalisa Vincent de Paul, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amazi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe umutungo kamere, wavuze ko umutungo w'amazi u Rwanda rufite ugenda ugabanuka. Iki kibazo kandi ngo gishobora kurushaho gukomera mu gihe kiri imbere nk'uko Kabarisa abisobanura. {“Kubera ubwiyongere bw'abaturage, kubera gahunda nyinshi zigenda zikenera amazi kubera gukenerwa kw'amazi kwinshi ntabwo mu myaka 20 iri imbere amazi dufite azaba akiri aya ngaya umutungo dufite uzaba waragabanutse abaturaga bariyongera bityo rero ntabwo twavuga ko amazi azakomeza kwiyongera".} Uruhusa rwo gukoresha amazi ruteganywa n' itegeko numero 62/2008 ryo kuwa 10 Nzeli 2008 rigena imikoreshereze ndetse n'uburyo bwo kurinda kwita no kubungabunga ku mutungo kamere w'amazi. Abarebwa n'uru ruhusa nk'uko biteganywa muri iri tegeko, ni abantu bakoresha cyangwa bafata amazi ku isoko ku buryo bushobora kugira ingaruka ku bwinshi bwayo cyangwa se kuyanduza. Muri bo harimo, abakoresha amazi mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro abayakoresha mu nganda, abuhira imyakan'inzego zikwirakwiza amazi ku bayakeneye mu ngo. Itangwa ry'uru ruhushya kandi ngo rigamije kwirinda ibibazo bishingiye ku mazi, bikunze kugaragara mu bice bimwe by'umugabane w’Afurika, bishobora kuba byavuka mu gihe kiri imbere. Kugeza ubu 75% by'abatuye u Rwanda babasha kubona amazi meza yo kunywa. Bijyanye na gahunda y'imbaturabukungu no kurwanya ubukene ya EDPRS, icyiciro cyayo cya kabiri, U Rwanda rufite intego y'uko 100% by'abarutuye bagerwaho n'amazi meza, bitarenze umwaka wa 2017. Mu gihe ariko kuri ubu hakiri 25 bitabasha kugerwaho n'amazi meza, Minisiteri y'umutungo kamere isaba abaturage gukoresha neza amazi igihugu gifite, arimo n'ayimvura, mu rwego rwo kunganira ubushobozi bw'urwunge rw'ibigo biyasakaza mu gihugu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2